U Rwanda Rwashyize Ibigize Irangamimerere Byose Mu Ikoranabuhanga

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu mitangire ya  serivise, Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA)     hafunguwe  ku   mugaragaro ibitabo koranabuhanga bibiri byari bisigaye  muri serivise z’irangamimerere.

Bizandikwamo ‘Ubwishingire  bw’umwana cyangwa umuntu mukuru’ no ‘kwemerwa  ku mwana  nk’aho avuka ku babyeyi  bashyingiranywe’.

Byiyongereye ku  bindi  bitabo birindwi  byari  bisanzwe mu bitabo by’ikoranabuhanga        ry’irangamimerere ry’igihugu bituma u Rwanda rwesa umuhigo  wo kugira imimerere yose uko ari        icyenda  ikorerwa mu ikoranabuhanga.

Uyu muhigo wagombaga kuba wagezweho bitarenze umwaka wa 2024 nk’uko Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ko muri uwo mwaka serivise zose zizaba zitangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga 100% mu cyerekezo cy’igihugu cy’imyaka irindwi (NST1).

- Advertisement -

Guhera mu mwaka wa 2020, Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu (NIDA) ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi  bw’igihugu  n’abandi bafatanyabikorwa hatangijwe urugendo rwo gufungura ibitabo by’irangamimerere mu ikoranabuhanga.

Intego ni uko  irangangamimirere  rikorewe  mu bitabo koranabuhanga (NCI-CRVS  system) rizasimbura  irisanzwe  rikorerwa  mu bitabo bisanzwe.

Ibitabo birindwi nibyo byari byararangije gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga byandikwamo: ivuka, urupfu, ishyingirwa,  ubutane, kwemera  umwana,  kubera umubyeyi  umwana utabyaye no gutesha agaciro ishyingirwa.

Mu  muhango  wo  gutangiza  ibi bitabo  koranabuhanga  bibiri  byari  bisigaye, Minisitiri w’Ubutegetsi    bw’Igihugu,  Musabyimana   Jean Claude  yavuze  ko  intego yo gushyira  izi  serivise ku  ikoranabuhanga  ari  ukugira  ngo imimerere  y’Abanyarwanda yandikwe  mu  buryo bugezweho       kuko bifasha igihugu kumenya umubare nyakuri w’abagituye  n’imimerere yabo.

Ati: “Iki  gikorwa kizafasha  abaturage  kugira  umwirondoro  wizewe mu  kubahiriza   ibyo umuturage  agenerwa;  bifashe mu  igenamigambi  rihamye  hashingiwe  ku  mibare  yizewe; kandi    bizihutisha        imitangire  ya serivise.”

Mu mwaka wa  2020 havuguruwe  itegeko rigenga abantu n’umuryango   ryongerwamo iyandikwa         ry’irangamimerere  hakoreshejwe  ikoranabuhanga.

Ku itariki 10, Kanama, 2020, nibwo  igitabo koranabuhanga cyatangajwe  bwa mbere gitangirana  n’ikiciro  cya  mbere  ari cyo “Iyandikwa  ry’abavutse  n’abapfuye”.

Kuba  ibi byose bisigaye bikorerwa mu ikoranabuhanga kandi bigakorerwa ku  mavuriro n’ibiro by’Akagari  byatumye umubare w’abavutse bandikwa wiyongera, uva ku kigero cya 56%  mu mwaka wa  2015  ukaba ugeze kuri  92.9% mu mwaka wa 2022, ndetse kwandika abapfuye biva kuri 30% mu mwaka wa  2015 bigera kuri 53%  mu mwaka wa   2021.

Mu  2022, hatangijwe kwandika mu gitabo koranabuhanga Ishyingirwa; Ubutane;   Iseswa ry’ishyingirwa; Kwemera  umwana  wavutse  ku babyeyi batashyingiranywe; no  Kubera umubyeyi umwana utabyaye.

Itegeko ryavuguruwe ryemera imimerere icyenda igomba gushyirwa mu ikoranabuhanga ari yo: Ivuka, Ishyingirwa, Urupfu, Kwemera umwana wavutse  ku babyeyi batashyingiranywe, Kubera umubyeyi  umwana utabyaye, Ubwishingire  bw’umwana cyangwa  bw’umuntu  mukuru, Kwemerwa ku mwana  nk’aho avuka ku babyeyi bashyingiranywe no gutesha ishyingirwa agaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version