Dukurikire kuri

Ubukungu

U Rwanda Rwasinyanye Na Zambia Amasezerano Y’Ubufatanye Mu Burobyi

Published

on

Perezida Paul Kagame na mugenzi wa Zambia Hakainde Hichilema bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo n’uburobyi. Izindi ibihugu byombi byiyemeje guffatanyamo ni uburezi, gufasha mu gucyemura ikibazo cy’abimukira, ubworozi, guteza imbere ishoramari n’ubuhinzi.

Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Biteganyijwe ko azasura umujyi wamamaye mu bucyerarugendo uherereye mu Majyepfo y’iki gihugu wiwa Livingstone.

Utuye isumo ryitiriwe umwamikazi Victoria wigeze kuyobora u Bwongereza.

Ni umujyi washinzwe n’Umwongereza watembereye henshi muri Afurika akamenyesha abanya Burayi ibice by’Afurika batari bazi witwaga David Livingstone.

Abakuru b’ibihugu byombi ubwo biteguraga gukurikirana isinywa ry’aya masezerano

Minisitiri Biruta na mugenzi we wo muri Zambia basinya ariya masezerano

Impande zombi zagiranye ibiganiro