Miliyoni Frw 7 Niko Gaciro K’Ibiherutse Gukongokera muri MAGERWA Ya Cyanika

Ibarura ry’ibicuruzwa byari biri muri MAGERWA ishami rya Burera rivuga ko ibi byose byari bifite agaciro ka Miliyoni Frw 7.

Mu Byumweru bike bishize nibwo inzu ibikorwamo ibicuruzwa bisorera ku mupaka zigize ikitwa Magasins Géneraux du Rwanda( MAGERWA) byahiye birakongoka.

Ibi byago byabereye ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, umwe mu mipaka u Rwanda ruhuriraho na Uganda.

Icyo gihe hari ku Cyumweru kare kare kuko hari saa kumi z’urukerera taliki 26, Gicurasi, 2024.

Inyubako ya MAGERWA yari igizwe n’ibice bibiri bibikwamo ibintu bitandukanye.

Meya w’Akarere ka Burera Soline Mukamana yabwiye Kigali Today ati: “Ubwo inkongi yabaga, igice kimwe cyari kirimo ibyagombaga gutangirwa imisoro bikabona guhabwa ba nyirabyo, hakaba n’ikindi gice cyari kirimo ibintu byari byarinjiye mu buryo butemewe n’amategeko”.

Ibyo bitemewe n’amategeko byari byarakusanyijwe biturutse hirya no hino mu Rwanda binyuze mu kurwanya magendu.

Umwe mu bafite ibicuruzwa byangijwe n’iyo nkongi yagize ati: “Umuzigo wanjye warimo ibintu byinshi bitandukanye nari naranguye i Kampala muri Uganda nteganya kubiranguza. Ubwo nageraga ku mupaka wa Cyanika, natanze umusoro ubanza, mu gihe twarimo twuzuza iby’umusoro wagombaga gukurikiraho

Yunzemo ati: “Muri icyo gitondo nibwo bampamagaye bambwira ko ibyo bintu byanjye nahasize, byahiriyemo. Byabaye ngombwa ko njyayo, mpageze nsanga byose byahiriyemo byabaye umuyonga. Miliyoni zisaga eshatu nari nabishoyemo y’inguzanyo zarahatikiriye, ubu ndi mu gahinda n’igihirahiro ntazi uko nzakivamo”.

“Hari abantu bamwe bari bafitemo imyambaro, imitako y’abagore n’iyo mu nzu, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibiribwa n’ibindi bintu bitandukanye bacuruzaga cyangwa bakaranguza byatikiriyemo. Leta nidutabare igire icyo idufasha twongere dukore, kuko turababaye cyane kandi nta handi hantu duhahira hatari muri ubu bucuruzi twakoraga tukabona ibitunga imiryango yacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko inyubako na bimwe mu byayihiriyemo byari mu bwishingizi, kandi ko nyuma y’iyo nkongi hakurikiyeho kureba uko imirimo na serivisi bitangwa n’uru rwego bikomeza.

Ati: “Ububiko ubwabwo n’ibyari biyirimo ariko byanyujijwe ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko biri mu bwishingizi. Bitewe n’uburyo yangiritsemo bikenewe ko ibanza kongera igasanwa, byabaye ngombwa ko hitabazwa kontineri nini yabugenewe, ishyirwa hafi yaho, akaba ari yo iri gutangirwamo serivisi mu gihe hagitegerejwe ko habanza gusanwa”.

Iyo nzu ngo nta mezi atandatu yari ashize itangiye gukorerwamo dore ko yari nshyashya. Mu bishyirwa mu majwi na bamwe mu baturage bakeka ko byaba byarateje iyo nkongi y’umuriro, harimo insinga z’umuriro w’amashanyarazi, gusa iperereza ku mpamvu nyayo ifatwa nka nyirabayazana wayo rirakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version