M23 Yiyemeje Kwisubiza Ibice Yari Yarahaye Ingabo Za EAC

Ni icyemezo aba barwanyi bafashe nyuma y’uko ubutegetsi bwa DRC bwemeje ko abasirikare ba EAC bari baraje kujya hagati y’impande zihanganye, bataha.

Bitarenze taliki 10, Ukuboza, 2023 aba basirikare bazaba bararangije kuzinga utwabo bavuye ku butaka bwa DRC.

Umuvugizi wa M23 witwa Lawrence Kanyuka yavuze ko kugenda kwa ziriya ngabo bizaha abarwanyi b’umutwe avugira uburenganzira busesuye bwo kwisubiza ibice ziriya ngabo zarindaga.

Bikubiye mu itangazo M23 yaraye isohoye.

Muri ryo handitswemo ko kuvana abasirikare ba EAC muri Kivu y’Amajyaruguru bizasiga icyuho kuko ngo n’ubusanzwe aka gace nta mutekano nyawo kigeze kugira mu binyacumi by’imyaka ishize.

Abasirikare ba EAC bageze muri Kivu mu Ugushyingo, 2022 mu rwego rwo kujya hagati y’ibice bihanganye, ni ukuvuga abasirikare ba M23 n’aba Leta ya Kinshasa.

Ntibyatinze baje gushinjwa kubogamira kuri M23 ndetse biza kuba ngombwa ko uwabayobora icyo gihe yegura ku nshingano asimbuzwa mugenzi we wo muri Kenya.

Izi ngabo zakusanyijwe ziturutse mu Burundi, muri Kenya, muri Uganda no muri Sudani y’Epfo.

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko n’abasirikare ba MONUSCO nabo baherutse  kwemera ko bataha kuko ngo mu myaka 25 ishize bari muri DRC nta musaruro ugaragara batanze.

Icyakora hari abavuga ko iyo batoherezwa muri iki gihugu, ibintu byari kurushaho kuzamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version