Rwanda: Abahinga Ikawa Baziga Uko ‘Yarushaho’ Kubagirira Akamaro

Hagati y’italiki 13 n’italiki 14, Gashyantare, 2023 mu Rwanda hazateranira inama mpuzamahanga izahuza abahinzi b’ikawa baturutse hirya no hino ku isi bakigira hamwe uko kiriya gihingwa ngengabukungu cyarushaho kugirira akamaro abagihinga.

Izitabirwa kandi n’abahanga mu buhinzi, mu buvuzi bw’ibihingwa, abafata ibyemezo bya politiki, abacuruzi, abanyenganda n’abandi bafite aho bahurira n’ubuhinzi bw’ikawa muri rusange.

Ihuriro mpuzamahanga ry’abahinzi b’ikawa ryitwa World Coffee Producers Forum.

Umuyobozi waryo witwa Juan Esteban Orduz avuga ko ikawa ari igihingwa ngengabukungu ariko kandi gifasha n’abagihinga kubona amafaranga atuma bikenura.

- Advertisement -

Ubutumwa bugenewe itangazamakuru bugira: “ Kugira ngo ikawa ikomeze yongererwe agaciro, ni ngombwa ko abafite aho bahurira nayo bose bakorana bya hafi, buri wese agakora neza ibyo ashinzwe, haba mu gushyiraho politiki haba no mu kuzishyira mu bikorwa. Ni ngombwa ko bikorwa hibandwa mu guharanira kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Erega muzirikane ko ubukene ari ingoyi mbi kandi bugira ingaruka no ku bidukikije.”

Kimwe mu bibazo abahinzi b’ikawa bafite hirya no hino ku isi ni uko iyo bageze ku isoko mpuzamahanga basanga ibyo bihugu bikize bagiye kugurishirizaho ari byo byashyizeho ibiciro by’ikawa kandi bitazi imvune umuhinzi yashyizemo.

Ubusanzwe ikawa iri mu bihingwa byera bimaze igihe kubera ko ishobora kumara imyaka itandatu mu murima kandi hagati aho ari ko yitabwaho, ikorerwa, iterwa imiti n’ibindi.

Si ibiciro bizigirwa muri iriya nama gusa, kuko hazaganirwa n’icyakorwa ngo abahinga ikawa bashobore, mu buryo burambye, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kwangirika kw’ibidukikije muri rusange.

Mu rwego rw’isi, byaragaragaye ko abahinga ikawa atari bo bayinywa cyangwa ngo bayungukiremo amafaranga menshi.

Ibi bituma abahinga ikawa bakena.

Mu nama izabera i  Kigali mu mataliki ashyira rwagati muri Gashyantare, 2023, bazarebera hamwe icyakorwa kugira ngo, buhoro buhoro, abahinga ikawa nabo bazazamure amafaranga binjiza.

Bazigiramo uko hashyiraho uburyo buboneye bwo gufasha abahinga ikawa ‘kwigira’.

Ni muri gahunda bise “National Coffee Sustainability Plans.’

Ikawa ni ikinyobwa cya kabiri kinyobwa ku isi nyuma y’amazi

Ihuriro mpuzamahanga ry’abahinzi b’ikawa ryashinzwe mu mwaka wa 2017.

Iriteganyijwe kuzabera mu Rwanda rikazaba ari irya gatatu.

Irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2017 ibera ahitwa Medellín muri Colombia in 2017, irya kabiri ribera i Campinas muri Brazil mu mwaka wa 2019.

Icyakora hagati aho hari izindi nama nto zabaga ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga, zigahuza abantu runaka.

Ibihugu 10 bya mbere bihinga ikawa ni  Brazil, Vietnam , Colombia, Indonesia, Honduras, Ethiopia, Peru, u Buhinde, Guatemala na Uganda.

Abatunganya ikawa baba bagomba kuyikaranga ikaza imeze neza. Uyu ni umusogongezi wayo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version