Mu nama ya Africa Forward Summit iri kubera i Nairobi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri byibanze ku ivugururwa ry’Akanama k’Umutekano w’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi (UN Security Council) no ku ikoreshwa ry’ububasha bwa “veto”.
Ubusanzwe “veto” ni ububasha bwihariye bwo guhagarika cyangwa gutesha agaciro icyemezo cyagombaga kwemezwa, nubwo ibindi bihugu byinshi byaba bigishyigikiye.
Ibihugu bibifitiye uburenganzira ni Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Ubufaransa n’Ubwongereza.
Ibi bihugu nibyo urebye byatsinze cyangwa byungukiye mu ntambara ya Kabiri y’isi.
Iyo kimwe muri ibi bihugu kivuze “oya” ku cyemezo runaka kiri gutorwa mu Nama y’Umutekano, icyo cyemezo nticyemezwa nubwo ibindi bihugu byinshi byaba bigishyigikiye.
Urugero, niba hari icyemezo cyo guhagarika intambara cyangwa gufatira ibihano igihugu runaka, maze kimwe muri ibi bihugu bitanu kigakoresha veto, icyo cyemezo gihita gihagarara.
Ubu rero Afurika irasaba ko nayo yahabwamo umwanya.
Impamvu ni uko nta gihugu cya Afurika gifite veto, nyamara ifite ibihugu byinshi bihoramo intambara kandi ibibazo byinshi byigwa na UN bireba Afurika, bityo hakaba hakenewe ko Afurika ihabwa ijambo ringana n’iry’ibindi bice by’isi.
Abanenga veto bavuga ko ishobora kubuza ko hatangwa ubutabazi bwihuse ku bari mu kaga katewe n’intambara, iyo veto rimwe na rimwe igakoreshwa mu nyungu za politiki z’ibihugu bikomeye byavuzwe haruguru.
Niyo mpamvu u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bishyigikira ko habaho impinduka muri iyo gahunda.
Mu nama ya Africa Forward Summit iri kubera i Nairobi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuva kera uburenganzira bwa veto bwakoreshejwe nk’igikoresho cyo gushyira igitutu ku bihugu binyamuryango cyangwa kubangamira mu buryo bukomeye ibiganiro byo gutabara abaturage mu bihe by’amakuba n’intambara.
Yagaragaje ko ibyo byatumye Inama y’Umutekano idashobora kurangiza neza inshingano yayo y’ingenzi yo kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi.
Minisitiri yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye “Common African Position” — umwanya uhuriweho n’ibihugu bya Afurika — usaba ko Afurika ihabwa uburenganzira bungana n’ubw’ibindi bice by’isi mu bagize Akanama k’Umuryango mpuzamahanga gashinzwe amahoro ku isi.
Asanga ivugururwa ry’imiterere y’Inama y’Umutekano ridahagije ubwaryo, ahubwo rigomba kujyana no kunoza uburyo ikora.
Muri ibyo harimo kongera gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, no gutuma ibyemezo bifatwa mu buryo buboneye kandi burushijeho guha ijambo ibihugu byose binyamuryango.
Inama Africa Forward Summit irarangira kuri uyu wa Kabiri Tariki 12, Gicurasi, kandi Perezida Paul Kagame ari buze kuyitangiramo ikiganiro ku kamaro k’ubwenge buhangano mu gutuma Afurika yungukira bigaragara mubyo ishoramo.
Ni inama kandi yahuje Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na bagenzi be bo muri Afurika ngo higwe uko imikoranire y’impande zombi ejo hazaza yazakomera kurushaho.

