Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatashye Uruganda Rukora Inshinge Zo Kwa Muganga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rwatashye Uruganda Rukora Inshinge Zo Kwa Muganga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2025 8:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Nsanzimana Sabin uyobora Minisiteri y’ubuzima yafunguye  uruganda rukora inshinge zo kwa muganga, rwuzuye mu Karere ka Rwamagana,  rukazabanza kujya rukora izigera kuri miliyoni ku munsi ariko zikaziyongera mu gihe kiri imbere.

Umugambi w’u Rwanda ni uwo kuzasangiza ibyo bikoresho  ibindi bihugu by’Afurika kuko bisanzwe bigoye kubibona.

Uruganda rwatashywe ruherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire, rwitwa TKMD kandi rwubatswe n’Abashinwa.

Kugeza ubu rwatangiranye n’abantu 110 kandi 80% ni  n’abagore.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko ruzaba igisubizo muri Afurika yose kuko inshinge zari ikibazo hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.

Ubusanzwe iyo bavuze urushinge, abantu bumva kariya kuma batera umuntu kagacamo umuti ariko burya ikiba kivugwa n’abaganga ni naka kantu ka pulasitiki umuti nyirizina uba urimo.

Uruganda rw’i Mwulire rero ruzakora icyo bita ‘syringe’  ni ukuvuga ako ka pulasitiki ndetse n’agashinge ubwako.

Bitewe n’ingano y’ahabikwa umuti, ingano y’urushinge nyirizina ndetse n’ibyo ibyo byombi bikozemo, igiciro mbumbe kirahindagurika.

Bivugwa ko ipaki y’inshinge 50 zipima garama 23 kandi buri rumwe rushobora kujyamo mililitiro ishobora kugurwa hagati ya $4.53 na $19.99.

Ndetse hari n’urushinge rushobora kugura $10.

Ikindi ni uko urugero nko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika igiciro cy’urushinge rwose gihindagurika bitewe na Leta uruguriyemo.

Izo ngingo zirerekana ko igiciro cy’iki gikoresho cyo kwa muganga kiri mu byo abantu benshi bazi kandi bakenera muri Afurika gihenze cyane kuko nta nganda nyinshi zigikora ziharangwa.

Ubuke bwazo nibwo batumye iza mbere u Rwanda rwakoreye muri ruriya ruganda zahise zahise zigurwa na UNICEF zoherezwa  muri Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique n’ahandi.

Dr. Nsanzimana ati: “Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu nk’u Rwanda twenyine. Ni ikibazo rusange kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rikenewe bafite. Ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.’’

Uruganda TKMD rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi kandi iza mbere rwakoze zabanje kugenzurwa niba zujuje ibipimo mpuzamahanga kandi byagaragaye ko zibyujuje.

I Mwulire ahubatswe ruriya ruganda hasanzwe hari izindi nganda 19 zikora neza.

Ni rumwe mu zindi 51 zigomba kuhubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Rwamagana.

Icyakora hari izindi enye zamaze kuzura zitegereje guhabwa ibyangombwa ngo zikore mu gihe izindi 11 ziri kubakwa.

TAGGED:featuredMinisitiriNsanzimanaRwamaganaUbuzimaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubare W’Abahitanywe N’Umutingito Wo Muri Myanmar Barenze 2000
Next Article Umuyobozi Mushya Wa RIB Yashimye Akazi Kakozwe N’Uwo Asimbuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?