Dr. Nsanzimana Sabin uyobora Minisiteri y’ubuzima yafunguye uruganda rukora inshinge zo kwa muganga, rwuzuye mu Karere ka Rwamagana, rukazabanza kujya rukora izigera kuri miliyoni ku munsi ariko zikaziyongera mu gihe kiri imbere.
Umugambi w’u Rwanda ni uwo kuzasangiza ibyo bikoresho ibindi bihugu by’Afurika kuko bisanzwe bigoye kubibona.
Uruganda rwatashywe ruherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire, rwitwa TKMD kandi rwubatswe n’Abashinwa.
Kugeza ubu rwatangiranye n’abantu 110 kandi 80% ni n’abagore.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko ruzaba igisubizo muri Afurika yose kuko inshinge zari ikibazo hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.
Ubusanzwe iyo bavuze urushinge, abantu bumva kariya kuma batera umuntu kagacamo umuti ariko burya ikiba kivugwa n’abaganga ni naka kantu ka pulasitiki umuti nyirizina uba urimo.
Uruganda rw’i Mwulire rero ruzakora icyo bita ‘syringe’ ni ukuvuga ako ka pulasitiki ndetse n’agashinge ubwako.
Bitewe n’ingano y’ahabikwa umuti, ingano y’urushinge nyirizina ndetse n’ibyo ibyo byombi bikozemo, igiciro mbumbe kirahindagurika.
Bivugwa ko ipaki y’inshinge 50 zipima garama 23 kandi buri rumwe rushobora kujyamo mililitiro ishobora kugurwa hagati ya $4.53 na $19.99.
Ndetse hari n’urushinge rushobora kugura $10.
Ikindi ni uko urugero nko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika igiciro cy’urushinge rwose gihindagurika bitewe na Leta uruguriyemo.
Izo ngingo zirerekana ko igiciro cy’iki gikoresho cyo kwa muganga kiri mu byo abantu benshi bazi kandi bakenera muri Afurika gihenze cyane kuko nta nganda nyinshi zigikora ziharangwa.
Ubuke bwazo nibwo batumye iza mbere u Rwanda rwakoreye muri ruriya ruganda zahise zahise zigurwa na UNICEF zoherezwa muri Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique n’ahandi.
Dr. Nsanzimana ati: “Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu nk’u Rwanda twenyine. Ni ikibazo rusange kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rikenewe bafite. Ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.’’
Uruganda TKMD rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi kandi iza mbere rwakoze zabanje kugenzurwa niba zujuje ibipimo mpuzamahanga kandi byagaragaye ko zibyujuje.
I Mwulire ahubatswe ruriya ruganda hasanzwe hari izindi nganda 19 zikora neza.
Ni rumwe mu zindi 51 zigomba kuhubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Rwamagana.
Icyakora hari izindi enye zamaze kuzura zitegereje guhabwa ibyangombwa ngo zikore mu gihe izindi 11 ziri kubakwa.