Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba yaraye atangiye inshingano zo kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Yashimiye uwo yasimbuye Col( Rtd) Jeannot Ruhunga ku mirimo myiza yakoreye uru rwego mu myaka umunani yari aruyoboye.
Kayigamba Kabanda kandi yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere cyo kuyobora Urwego rufite uruhare runini mu guha Abanyarwanda ubutabera, aboneraho kuvuga ko azakomereza aho mugenzi we yari agejeje.
Avuga ko azakora uko bishoboka n’uko bigenwe akageza RIB kuri byinshi kandi byose bigakorwa mu mucyo.
Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga nawe yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha urwego rwari rushya kandi akaba atararetse gukomeza kubaha impanuro z’uburyo bwo kurushaho kuzuza izo nshingano.
Ruhunga ashima urwego asize RIB igezeho, kandi akifuriza umusimbuye kuzarushaho kuyiteza imbere.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare kuva ku wa 30, Mata, 2024.
Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru agira manda y’imyaka itanu ariko ishobora kongerwa rimwe gusa.