U Rwanda Rwatashye Uruganda Rukora Toni 100,000 Z’Ifumbire

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo cyo muri Maroc, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prof Jean Chyrsostome Ngabitsinze yatashye uruganda rukora ifumbire ingana na toni 100,000 ku mwaka.

Rwubatswe mu gace kahariwe inganda ka Bugesera, bakaba bararwise Rwanda Fertiliser Blending Plant, rugahurirwaho n’ikigo kitwa Rwanda Fertiliser Company (RFC) gifatanyije n’ikindi cyo muri Maroc kitwa OCP Group.

Kubaka uru ruganda biri mu bikorwa by’ingenzi byerekana ubufatanye hagati y’u Rwanda na Maroc kuva aho umwami wayo Mohammed VI  asuye u Rwanda mu mwaka wa 2016 hari mu Ukwakira.

Muri urwo ruzinduko, u Rwanda na Maroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo no gufatanya mu by’ubuhinzi binyuze mu kubaka uruganda rukora ifumbire.

- Advertisement -

Abarwubatse bavuga ko ruzajya rukora toni 100,000 ku mwaka kandi uyu ni umusaruro uhagije kubera ko ubusanzwe u Rwanda rukenera ifumbire ingana na toni 85,000 ku mwaka ikaba yabonekaga biturutse kuyo abacuruzi batumizaga hanze.

Minisiteri y’ubucuruzi ivuga ko ifumbire izava muri ruriya ruganda izacuruzwa no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzangira gusohora ifumbire yose ku kigero cyuzuye neza mu mwaka wa 2025.

Abashyitsi batashye uru ruganda
Minisitiri Ngabitsinze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version