Nyanza: Abateraga Ikiraka Muri RAB Baguye Mu Kizenga Barapfa

Ibiro by'Akarere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda

Hari amakuru yatangiye gutangazwa mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatau y’uko hari abantu bateraga ikiraka muri RAB baguye mu kizenga kubashakisha bibanza kugorana.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zifashishije imashini icukurabigera mu rukerere ahagana i saa kumi za mu gitondo imirambo yabonetse.

Yahise ijyanya kuruhukira mu bitaro bya Nyanza.

Kugeza ubu biravugwa ko hari umukozi wa RAB watawe muri yombi na RIB kugira ngo igenzure niba nta ruhare yaba yaragize mu byateye kiriya kibazo.

- Advertisement -

Abapfuye bari abanyabiraka, akaba akurikiranyweho uburangare.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo inkuru ya  mbere ya biriya byago yatangajwe.

Yavugaga ko abakozi bane b’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, bakoraga moteri izamura amazi bari baheze mu kizenga cy’amazi.

Icyo gihe umwe yavanywemo ajyanwa kwa muganga, abandi bakomeza gushakishwa.

Hari masaha y’umugoroba bibera mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Mututu Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza.

Byabereye kuri RAB, sitasiyo ya Muhanga, site ya Mututu, ubwo bakoraga moteri izamura amazi yuhira imusozi ikoreshwa n’imirasire y’izuba.

Abo bakozi baguye muri icyo kizenga cy’amazi baheramo.

Uwavanywemo ari muzima yitwa  Pierre Celestin Karamage w’imyaka 34.

UMUSEKE wanditse ko imyirondoro y’abaguye muri kiriya kizenga ni aba bakurikirikira ari NSHIMIYIMANA Claude w’imyaka 23 ukomoka mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibirizi, NDATIMANA Jean Claude w’imyaka 26 ukomoka mu Kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibirizi, HAKIZIMANA Isaie w’imyaka 18 ukomoka mu Kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi na UWAMBUTSINGERI Deogratias.

Kugeza ubu iperereza ry’icyateye iriya mpanuka rirakomeje ariko harakekwaho ko baba bafashwe n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version