U Rwanda Rwatashye Uruganda Rutunganya Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yafunguye ku mugaragaro uruganda rwubatswe kandi ruzakorerwamo n’ibigo bitatu bizarutunganyirizamo amabuye y’agaciro y’ubwoko bune ari bwo Tin, Tantalite, Tungsten na Lithium.

Lithium ni ibuye ry’agaciro rifite umwihariko w’uko rikoreshwa mu gukora za mudasobwa, telefoni zigendanwa, na bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Uruganda ruzatunganya ariya mabuye y’agaciro barwise Trinity Metals.

Rufite agaciro ka Miliyoni $30.

- Advertisement -

Ibigo bitatu byarugabanye ni ikigo kitwa Rutongo Mines Ltd, Eurotrade International Ltd  n’ikigo  Piran Rwanda Ltd.

Kugeza ubu abantu 5000 nibo barukoramo.

N’ubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari soko ya kabiri y’amadovize u Rwanda rushyira mu isanduku yarwo, Dr. Ndagijimana avuga ko umusaruro wayo ukiri mucye ugereranyije n’intego z’u Rwanda mu by’ubucukuzi.

Ahantu ha mbere u Rwanda rukura amadovize ni mu bukerarugendo.

Ukuyemo zahabu,mu mwaka wa 2022 andi mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje hanze, yarwinjirije miliyoni $200.

Kugira ngo uyu musaruro ukomeze kwiyongera, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asanga ari ngombwa gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi kandi hakazirikanwa no kurinda ko ibidukikije bikomeza kuhangirikira.

Umuyobozi w’ibigo byiyemeje gucukura no gutunganya amabuye twavuze haruguru witwa Shawn McCormick avuga ko mu myaka itanu iri imbere, bazaba barateje imbere ruriya rwego ku kigero cyiza.

Ikindi ni uko n’imikorere y’abakozi ndetse n’umutekano wabo nabyo bizitabwaho.

N’ubwo n’andi mabuye y’agaciro twavuze muri iyi nkuru afite agaciro nk’uko yitwa, ariko Lithium yo ifite akarusho kubera ko ikenewe cyane muri iki gihe kubera inganda ziyifashisha mu gukora bateri z’imodoka z’imodoka zitwarwa n’amashanyarazi.

Bitewe n’ubwiza bwa lithium, ikilo kimwe cyayo kigura hagati ya $1000 na $6000 ni ukuvuga ko ugomba kuba ufite hagati ya miliyoni Frw 1 na miliyoni Frw 6 kugira ngo ukigure.

Mu Rwanda Lithium iboneka muri Ngororero, Muhanga, Karongi, Bugesera na Rwamagana.

Basuye ibyumba by’ingenzi by’uru ruganda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version