Rubavu: Umugore Afunganywe N’Abagabo Bakurikiranyweho Kwica Inka Bakayibaga

Abagabo babiri n’umugore umwe bo mu Murenge wa Rubavu bakurikiranyweho kwiba inka y’umuturage bakagurisha inyama.

Ku wa gatatu taliki 08, Werurwe, 2023 nibwo bivugwa ko bariya bantu bibye iriya nka bayikuye mu rugo rw’umuntu utuye mu Murenge wa Rubavu ahitwa Burinda.

Abavugwa ho buriya bujura bafatiwe mu tugari dutatu ari two Burinda, Murambi na Cyanzarwe.

Amakuru avuga ko inka yibwe ari iya Gaseruka Jean wo mu Mudugudu wa Rwangara, Akagari ka Murambi.

- Advertisement -

Nyuma haje gufatwa uwitwa Donathile, Jean na Radjabu.

Undi witwa Bimenyimana aracyashakishwa.

Donathile bivugwa ko yafatanywe akadobo k’inyama zingana n’ibilo cumi na bitanu (15kg).

Hari ahandi basanze ibilo 20 (20kg) izindi nyama mu masafuriya. Izindi zose kandi zari zibitse kwa Bangamwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, yabwiye UMUSEKE ko hibwe inka y’umuturage, ariko nyuma haza gufatwa abakekwa bamaze kuyibaga.

Ati: “Habaye ubujura mu Kagari ka Murambi, twe icyo twakoze ni ugufatanya n’inzego z’umutekano gukurikirana kandi hari abo twafashe. Hafashwe batatu.”

Gitifu Harerimana yasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kujya gushimuta inka z’abaturanyi.

Ati “Abaturage turabasaba kurya ibyo bakoreye no gutangira amakuru ku gihe. Abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.”

Abakekwa uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu mu gihe hagishakishwa undi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version