U Rwanda Rwatsinze Tanzania Mu Mikino Yo Guharanira FIBA U16 Zone

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball  y’abatarengeje imyaka 16 yatsinze irusha cyane  iya Tanzania ku manota 142-48.

Hari mu mukino wa kabiri mu yo gushaka itike y’Imikino Nyafurika “FIBA U16 Zone V African Basketball Championship qualifiers”.

Hari mu mukino waraye ubereye i Kigali ubera muri Lycée de Kigali.

Kuva mu ntangiriro z’umukino kugeza urangiye, u Rwanda rwitwaye  neza cyane kuko rwakomeje gutsinda.

Tanzania yo byari ugusunika ngo irebe ko yagira icyo ihakura ariko ntacyo yahakuye kigaragara.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 35 kuri 13 ya Tanzania.

Mu gace ka kabiri u Rwanda rwakomeje kuyobora umukino rutsinda amanota menshi rubifashijwemo na Senkomane Ricardo Gomez na Nshimiye Joseph.

U Rwanda rwari rufite amanota 69 kuri 24 ya Tanzania.

Ubwo haburaga iminota ibiri n’igice ngo agace ka gatatu karangire, Ntigurirwa Juru Cédric yatsinze amanota abiri yuzuza 100 ku ruhande rw’u Rwanda.

Aka gace karangiye u Rwanda rufite amanota 112 kuri 37 ya Tanzania.

Mu gace ka nyuma, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Habiyaremye Patrick yinjije mu kibuga Kabutura Ian Cruz ufite abafana benshi muri Lycée de Kigali biganjemo abo bigana muri iki kigo.

Muri rusange umukino warangiye u Rwanda rutsinze Tanzania amanota 142-48 uba umukino wa mbere iyi kipe itsinze nyuma yo gutsindwa uwa mbere na Uganda.

Senkomane Ricardo Gomez ni we watsinze amanota menshi (35).

Ku wa Gatanu, tariki 30 Kamena 2023 nibwo iyi mikino izasozwa, aho Uganda izakina na Tanzania mu gihe u Rwanda ruzakina n’u Burundi mu mukino utagize icyo uvuze kuko u Burundi bwakuwe mu irushanwa kubera kubeshya imyaka.

Iyi mikino izatanga ikipe imwe izahagararira Akarere k’Iburasirazuba (Zone 5) mu Mikino Nyafurika izabera i Monastir muri Tunisia kuva tariki 13 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version