Gisagara: Bakoreraga Inzoga Mu Ishyamba Rya Leta

Mu Karere ka Gisagara hafatiwe inzoga z’inkorano zakorerwaga mu ishyamba rya Leta mu Mudugudu wa Gahoro mu Kagari  ka Rwanza mu murenge wa Save. Izafashwe zose hamwe ni litiro 1,140.

Izo nzoga  z’inkorano zitwa Nyirantare n’Imenagitero Tangawizi.

Litiro 1000 muri ziriya zafatiwe mu ishyamba twavuze haruguru,

Izindi litiro 140, zirimo litiro 120 za Nyirantare na litiro 20 zizwi ku izina ry’Imenagitero Tangawizi, zafatiwe mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Gikonko mu Murenge wa Gikonko.

- Advertisement -

Zafatanywe abantu babiri barimo umusore w’imyaka 19 na mugenzi we w’imyaka 24 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko inzoga zose z’inkorano zafatiwe aho zengerwa  biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage avuga ko hari abagabo bigabije ishyamba rihereye Mudugudu wa Gahoro bakengeramo inzoga z’inkorano kandi ko ziri mu biteza umutekano muke”.

Polisi ivuga ko hahise hategurwa igikorwa cyo kuzishakisha.

Zimwe mu nzoga zafashwe

Ubwo abapolisi bahageraga bahasanze amajerekani arimo litiro 800 z’inzoga z’inkorano na litiro 200 zari zikiri mu ngunguru nyuma y’uko abazengaga bahise bazisiga bakiruka.

Superintendent of Police ( SP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko Polisi iri gushakisha abandi bantu baba bakora inzoga mu buryo butemewe n’amategeko.

Inzoga zose  zafashwe zahise zangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.

SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zitujuje ubuziranenge zifatwa zikangizwa zitaragurishwa abaturage.

Yihanangirije abakomeje gushakira amaramuko mu kwangiza ubuzima bw’abaturage babagurisha inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yababwiye ko ntacyo bizabungura ahubwo ko bazakomeza kubihomberamo kuko Polisi izakomeza umukwabu wo kubashakisha.

Ingingo ya 5 Iteka rya Minisitiri N0 001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu gihugu, ibiyobyabwenge bishyirwa mu cyiciro cy’ibyoroheje, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version