Umukino wa mbere wo gushaka tiki yo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afurika cyo mu mwaka wa 2025 wahuje u Rwanda na Senegal warangiye rutsinzwe na Senegal ku manota 81 na 58 yarwo.
Uwo mukino wabereye mu nzu y’imikino y’i Dakar yitwa Dakar Arena iteye nka BK Arena y’i Kigali.
Abafana ba Senegal bari baje gushyigikira ikipe y’igihugu cyabo kandi iyi kipe isanzwe iri mu makipe akomeye muri uyu mukino muri Afurika.
Senegal niyo yakiriye aya majonjora yo gushaka itike y’imikino ya Afro Basket izabera muri Angola mu mwaka wa 2025.
Itsinda u Rwanda rurimo rurisangiye na Senegal, Cameroon na Gabon.
Agace ka mbere k’umukino waraye uruhuje na Senegal karangiye rutsinze ku manota 20 kuri 17.
Agace ka kabiri karangira rutsinzwe kuko rwari rufite amanota 14 mu gihe Senegal yo yari ifite 23.
Nyuma y’ikiruhuko gito, umukino wakomeje u Rwanda rukora iyo bwabaga ngo rukuremo amanota rwari rwatsinzwe ari biranga.
Karangiye Senegal ifite amanota 21 n’aho u Rwanda rufite amanota 10.
Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, u Rwanda rwagerageje kugabanya amakosa no gushyira hamwe, ari nako ikipe y’Igihugu ya Senegal yo yasaga n’iyagabanyije ubukana maze amakipe yombi anganya amanota 17 kuri 17, igiteranyo kiba amanota 81 kuri 58.
Ibyarwo biraza kumenyakana neza kuri iki Cyumweru taliki 24, Ugushyingo, 2024 nyuma y’umukino uri buruhuze na Gabon.