U Rwanda Rwazamutse Imyanya Ibiri Ku Isi Mu Kubahiriza Uburinganire

Raporo ya Global Gender Gap Index 2021 yashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi ku isi n’uwa kabiri muri Afurika, mu kubahiriza uburinganire bw’abagabo n’abagore mu nzego zitandukanye.

Iyi raporo yakozwe hasuzumwa Imiterere y’uburinganire mu bihugu 156, harebwa ku nzego z’amahirwe mu bukungu, politiki, uburezi n’ubuzima. U Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi n’amanota 80.5%.

Mu guha amahirwe abagore muri politiki, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’amanota 56.3%, mu burezi ruba urwa 115 n’amanota 95.7%,  mu bijyanye n’ubukungu rumanukaho imyanya itanu ruba urwa 48 ku Isi. Iyo raporo yagaragaje ko byibura 60% by’abagore bari ku isoko ry’umurimo, ndetse umubare w’abagore mu myanya yo hejuru amanota yavuye kuri 14.1% aba 28.6%.

Iyi raporo yakozwe na World Economic Forum igaragaza ko igihe bishobora gufata ku rwego rw’isi ngo icyuho mu buringanire kibashe gushiramo cyiyongereyeho imyaka 36 mu mezi 12 ashize, kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

- Advertisement -

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’Umurimo, ILO, uvuga ko mu bihe bya Covid-19 abagore batakaje imirimo cyane (5%) kurusha abagabo (3.9%).

Raporo yasohotse ku wa 30 Werurwe ivuga ko bizafata nibura imyaka 135.6 kugira ngo abagabo n’abagore babashe kureshya, aho kuba imyaka 99.5 yabarwaga mu mwaka wa 2020

Ahagaragaye intege nke harimo urwego rwa politiki, aho mu bihugu 156 byagenzuwe abagore bafite imyanya 21.6% mu nteko zishinga amategeko na 22.6% muri za Minisiteri.

Ikomeza iti “Kuri uru rwego, icyuho mu rwego rwa politiki kizafata imyaka 145.5 kugira ngo gishiremo, ugereranyije n’imyaka 95 yabarwaga mu 2020.”  Ni izamuka rirenga 50%.

Iyo bigeze ku cyuho mu bukungu, ho kiri hejuru kuko biba rwa ko kizafata imyaka 267.6 kugira ngo gishiremo.

Ibyo ngo bigaterwa n’uburyo abagore badahabwa amahirwe mu myanya yo hejuru.

Umwanya wa mbere ku isi wagumanywe na Iceland, ku mwanya wa kabiri haza Finland iwusimbuyeho Norvège yahise iba iya gatatu.

Ku mwanya wa kane hari New Zealand yazamutse imyanya ibiri, iya gatanu ni Suède yamanutse umwanya umwe. Ku mwanya wa gatandatu hari Namibia yazamutse imyanya itandatu, u Rwanda rukaza ku mwanya wa karindwi nyuma yo kuzamuka imyanya ibiri.

Muri raporo y’umwaka ushize rwari ku mwanya wa cyenda.

Ku mwanya wa munani hari Lithuania yazamutse imyanya 25, ku wa cyenda hari Ireland yamanutse imyanya ibiri naho u Busuwisi ni ubwa cumi nyuma yo kuzamuka imyanya umunani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version