Mu Bufaransa COVID-19 Ikomeje Kubugariza, Bafashe Izindi Ngamba

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yaraye afashe ibyemezo byo gukumira ko abaturage be bakomeza kwandura COVID-19 bakomeza kwandura COVID-19 . Muri byo harimo ko abatuye mu Ntara 19 zibasiwe nayo bose bagomba kuba bari mu rugo saa moya z’ijoro.

Amashuri nayo yafunze kandi ibikorwa by’ubucuruzi budakenewe cyane byafunzwe.

Muiri byo harimo utubari n’ahantu bagura itabi, ikawa, pizza n’ibindi.

Ibyemezo bya Guverinoma y’u Bufaransa bizashyirwa mu bikorwa mu byumweru bine.

- Advertisement -

Perezida Macron yabwiye Abafaransa ko Guverinoma yanze kongera kubagumisha mu rugo ahubwo ihitamo gushyiraho ibihe by’umukwabo mu duce runaka twibasiwe.

Abafaransa kandi babujijwe kwegerana kandi ingendo zitari ngombwa zirabujijwe.

Uko bigaragara, mui Bufaransa n’ahandi mu Burayi bafitiye ubwoba icyorezo COVID-19 cyane cyane muri ibi bihe cyazamukanye ubukana.

Ubu bukana bwazamutse kubera ubwihindurize bwacyo, bwiswe ko bukomoka mu Bwongereza.

Ikindi ni uko abarwayi n’abanduye(kwandura COVID-19 no kuyirwara biratandukanye) bakomeje kwiyongera.

Ku wa Kabiri abantu banduye kiriya cyorezo bageze kuri 5000 ku munsi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bufaransa Bwana Gabriel Attal  yavuze ko ibyemezo byafashwe bishyize mu gaciro kandi ababifashe barebye igikenewe kugira ngo Abafaransa badakomeza kwibasirwa na kiriya cyorezo, ariko nanone ubuzima bw’igihugu bukomeze.

Emmanuel Macron
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version