Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yeretse abahagarariye ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil raporo ikubiyemo ingamba zishingiye ku bushakashatsi zizabafasha gufata ingamba zo kurubungabunga.
Ni raporo yiswe State of River Nile Basin Report.
Irimo inama zatanzwe n’impuguke mu binyabuzima, urusobe rwabyo, kubungabunga ubutaka n’amazi no mu bukungu butangiza ibidukikije.
Iyi raporo isohowe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’uruzi rwa Nil.
Hasanzwe harashyizweho gahunda ihuriweho n’ibihugu 10 bikora ku ruzi rwa Nil.
Ibyo bihugu ni u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Misiri, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Eritrea iri muri uyu muryango nk’indorerezi.
Iyi gahunda yiswe The Nile Basin Initiative yatangijwe tariki 22, Gashyantare, 1999.
Igamije kwigira hamwe ingamba zafasha mu kubungabunga uruzi rwa Nil kugira ngo amazi n’ibindi binyabuzima birubamo n’ibirukikije bigirire abaturage babyo akamaro.