U Rwanda Rweretse Amahanga Raporo yo Kubungabunga Uruzi Rwa Nil

Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yeretse abahagarariye ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil raporo ikubiyemo ingamba zishingiye ku bushakashatsi zizabafasha gufata ingamba zo kurubungabunga.

Ni raporo yiswe State of River Nile Basin Report.

Irimo inama zatanzwe n’impuguke mu binyabuzima, urusobe rwabyo, kubungabunga ubutaka n’amazi no mu bukungu butangiza ibidukikije.

Iyi raporo isohowe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’uruzi rwa Nil.

- Advertisement -

Hasanzwe harashyizweho gahunda ihuriweho n’ibihugu 10 bikora ku ruzi rwa Nil.

Ibyo bihugu ni u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Misiri, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Eritrea iri muri uyu muryango nk’indorerezi.

Iyi gahunda yiswe The Nile Basin Initiative yatangijwe tariki 22, Gashyantare, 1999.

Igamije kwigira hamwe ingamba zafasha mu kubungabunga uruzi rwa Nil kugira ngo amazi n’ibindi binyabuzima birubamo n’ibirukikije bigirire abaturage babyo akamaro.

Abaturiye icyogogo cya Nil bagomba kumenya kuyibungabunga
Kuri iyi tariki ya 22, Gashyantare, buri mwaka hazirikanwa akamaro ka Nil
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version