Ikiganiro Cyari Cyatumiwemo Umuhungu Wa Rusesabagina Cyahagaritswe

Umuryango Hult African Business Club wahagaritse ikiganiro cyagombaga kwitabirwa na Trésor Rusesabagina – umuhungu wa Paul Rusesabagina uri imbere y’ubutabera bw’u Rwanda – nyuma yo kumenya byinshi ku byaha se akurikiranyweho.

Hult African Business Club ni umuryango ukora ubukangurambaga ku bibazo bireba Afurika, ubarizwa mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Hult muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Wari watumiye Trésor Rusesabagina ngo atange ikiganiro cyaje guhagarikwa nyuma yo kutavugwaho rumwe n’abagaragaza Rusesabagina nk’umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye, aho kuba umuntu w’intwari urimo kuzira impamvu za politiki.

- Advertisement -

Paul Rusesabagina w’imyaka 66 yafashwe ku wa 28 Kanama 2020 akekwaho ibyaha birimo iterabwoba, bishamikiye ku mutwe witwaje intwaro wa FLN yagize uruhare mu gushinga. Ni umutwe wagabye ibitero byishe inzirakarengane mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.

Ni ifungwa umuryango we kimwe n’abanyapolitiki bamwe b’abanyamahanga bagize irya politiki, bavuga ko Rusesabagina yashimutiwe i Dubai, bityo afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ni mu gihe u Rwanda ruvuga ko yizanye mu gihugu, agahita afatwa hashingiwe ku mpapuro mpuzamahanga yari yarashyiriweho.

Byari byitezwe ko ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare, Trésor Rusesabagina azaba umutumirwa mu kiganiro cyagombaga kubera i Boston, aho byari byitezwe ko azagaruka ku ifungwa rya Se.

Mu butumwa umuryango Hult African Business Club washyize ahagaragara, wemeye ko wamutumiye udakoze icukumbura rihagije.

Wakomeje uti “Ku bufatanye na Global Human Rights Class, igikorwa cya Trésor Rusesabagina cyahagaritswe, ndetse ntabwo azatumirwa ngo ageze ikiganiro ku bagize Hult Community.”

Uwo muryango watangaje ko ahubwo hakenewe amajwi avuga ukuri kw’ibintu, bitandukanye n’uburyo abanyaburayi cyangwa Abanyamerika bashaka ko bigaragazwa.

Uti “Nk’uko tubyemeranyaho, Paul agaragazwa n’abanyamahanga nk’umuntu w”Intwari ku Rwanda”, ariko nk’uko abakurikiranira hafi ikibazo babisobanuye, ntabwo ari ko bimeze. Nk’ihuriro, turashaka kugaragaza neza aho duhagaze, bitari ugusaba imbabazi gusa, ahubwo tunifatanyije na bagenzi bacu b’Abanyarwanda.”

Ubwo aheruka kugezwa mu rukiko, mbere yo kwiregura ku byaha aregwa, Rusesabagina yakomeje guhakana ko ari Umunyarwanda, akitsa avuga ko ari Umubiligi, ko akwiye gufatwa nk’umunyamahanga.

Ni icyemezo urukiko ruzabanza gufataho umwanzuro, rukemeza niba azaburanishwa nk’Umunyarwanda cyangwa nk’Umubiligi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version