U Rwanda Rwifatanyije Na Israel Iri Mu Cyunamo

LAG BAOMER

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iya Israel iri mu cyunamo, nyuma y’uko ku wa 29 Mata abantu 45 bapfuye, abasaga 150 bagakomerekera mu mubyigano ukomeye wabereye mu muhango w’idini ku musozi wa Meron, mu majyaruguru y’igihugu.

Kuri iki Cyumweru ni umunsi w’icyumano muri Israel mu kunamira abapfuye muri uriya mubyigano. Amabendera yose yururukijwe kugeza mu cya kabiri.

Mu itangazo guverinoma y’u Rwanda yasohoye binyuze kuri Twitter, yatangaje ko yifatanyije na Israel muri ibi bihe.

ItiGuverinoma n’abaturage b’u Rwanda bihanganishije kandi bifatanyije mu kababaro na Guverinoma n’abaturage ba Israel, n’imiryango y’ababuriye ababo mu mubyigano wabereye kuri Mount Meron mu muhango ujyanye n’imyemerere, mu ijoro ryo ku wa 29 Mata.”

- Advertisement -

Byagenze bite kuri uriya munsi?

Ku wa Kane tariki 29 Mata, Abayahudi bari bakoraniye kwizihiza umuhango ngarukamwaka uzwi nka Lag Ba’omer, uhuzwa no kwibuka urupfu rw’uwari umwigisha ukomeye mu idini y’aba-Orthodox b’Abayahudi, Rabbi Shimon bar Yochai.

Wari wahurije hamwe ibihumbi byinshi by’abantu, ari nawo wari witabiriwe n’abantu benshi muri Israel kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu mwaka ushize.

Uwo muhango wabereye ku musozi wa Meron, ari naho hari imva ya Rabbi Shimon Bar Yochai.

Ubwo wari uhumuje ndetse urumuri ruwuranga rumaze gucanwa hafi saa saba z’ijoro,  abantu batangiye kugana aho basohokera.

Bari benshi cyane ku buryo umuntu yabaga yegeranye n’undi, mu gihe bagombaga kumanuka ahantu hagizwe n’icyuma bakandagiraho, ku buryo byari bigoye ko umuntu areba aho ashinga ikirenge.

Ni inzira ifite ibyuma biyikikije umuntu wo ku ruhande ashobora gufataho, ariko uwo hagati nta ho gufata afite.

Ibibazo byavutze ubwo bageze ku gice kigizwe n’ingazi, bamwe banyereye maze bakagwirirana, bamwe batangira kugwa hejuru y’abandi, umuntu akaryamira uw’imbere ye, ari nabwo batangiye gupfa.

Abantu bakutse umutima maze bagerageza guhunga, ibintu birushaho kuba bibi kuko bagwiriranye abandi bagakandagirana, bituma abagera kuri 45 bahita bapfa, abarenga 150 barakomereka.

Kuba buri muntu yarageragezaga gukiza amagara ye byatumye n’inzego z’ubutabazi zitabasha kugera ku bari bamaze gukomereka ngo batabarwe.

Hakomeje iperereza harebwa inzego zarangaye, zigashyira mu kaga aba baturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version