U Rwanda Rwihagije Ku Mbuto Z’Ibigori, Soya N’Ingano- MINAGRI

Eric Rwigamba usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko u Rwanda rwihagije ku mbuto z’ibigori, soya n’ingano kuko zihatuburirwa ku rwego ruhagije ku buryo rushobora gusagurira n’amasoko yo hanze.

Rwigamba yabivuze kuwa mbere taliki 29, Nyakanga 2024 mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali yiga ku kwagura isoko ry’imbuto.

Ihuriyemo abashakashatsi, abacuruzi b’imbuto, abatubuzi bazo, inzego z’ubuyobozi mu bigo bya Leta n’abandi bafite aho bahuriye n’uruhererekane nyongeragaciro mu by’umusaruro w’imbuto, bakaba baraturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Minisiteri y’ubuhinzi yari inaherutse gutangaza ko kuboneka kw’imbuto ihagije biri mu byatumye umusaruro mu buhinzi mu gihembwe cya 2024A uba mwiza, ugera kuri toni 300,000.

- Kwmamaza -

Iyi ngingo kandi itangazwa n’abahinzi bemeza ko imbuto nziza hamwe n’ifumbire mvaruganda biri mu by’ingenzi byatumye umusaruro w’ubuhinzi uzamuka bifatika.

Mu nama twavuze haruguru yiga ku iterambere ry’ubuhinzi binyuze mu gutubura no gukwirakwiza imbuto, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abatubura n’abacuruza imbuto nziza mu Rwanda, Innocent Namuhoranye, avuga ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kuri iyi ngingo.

Imbuto ihagije iri mu byatumye umusaruro mu buhinzi mu gihembwe cya 2024A uba mwiza, ugera kuri toni 300,000.

Avuga ko mu Rwanda umuturage abona imbuto nziza  kandi ikamugereraho igihe.

Yungamo ko gutubura imbuto no kuziha abahinzi ari ubundi bucuruzi bwinjiriza ababukora.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri MINAGRI, Eric Rwigamba avuga ko hari aho bamaze kwihaza ku mbuto nziza zituburirwa mu Rwanda birimo ibigori.

Ati: “Imbuto z’ibigori, soya n’ingano, mu gihugu dutubura imbuto zihagije ku bahinzi bose. Hari n’abikorera batangiye kudusaba ko batangira gusagurira ibindi bihugu mu Karere ariko turacyabyigaho kugira ngo ntibazasohore nyinshi ngo Abanyarwanda basigarire aho”.

Eric Rwigamba usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

Afurika iracyari inyuma mu gutunganya no kugurisha imbuto.

Itanga izingana na 2% by’imbuto zose zituburirwa ku isi.

MINAGRI itangaza ko abahinzi banini bakoresha imbuto nziza ku kigero cya 85.7% naho abahinzi bato bo bakoresha izo mbuto ni  35.9% mu gihe muri rusange abakoresheje imbuto nziza mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A bangana na 39.7%.

Mu mwaka wa 2022 isoko ry’imbuto ku rwego rw’Isi ryari rifite agaciro ka miliyari $ 53 zirenga, ayo mafaranga akaziyongera akagera kuri miliyari $ 82 mu mwaka wa 2031.

Ifoto ibanza: Minisitiri w’ubuhinzi atera imbuto

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version