Amakuru avuga ko hari umukozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya wagiye aho Rubayita yiciwe ngo akurikirane iby’iki kibazo.
Uyu Munyarwanda uherutse kwica nyuma yo gushyamira n’Umunyakenya bapfa inkumi.
Uriya musore yapfuye ku wa Gatanu taliki 18, Kanama, 2023, agwa ahitwa Iten.
Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi uwitwa Duncan Khamala imukurikiranyeho uruhare mu rupfu rwa Rubayita kuko ngo uyu yari asanzwe akundana n’iyo nkumi.
Rubayita wigeze gukundana n’uriya mukobwa yari amaze iminsi yiyumvamo umuriro w’urukundo bituma ashaka kuza kumugarukira.
Icyakora hagati aho, uwo mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yari yatangiye gukundana n’uriya Munyakenya.
Muri uko gushaka gusubiranya ibyangiritse mu rukundo, nibwo Rubayita yaje gushyamirana n’uwo musore wo muri Kenya undi amukubita ikintu cyaje kumuhitana.
Ubwo Rubayita yari yasuye uwo mukobwa kuwa Kane Polisi yo muri Kenya ivuga ko Khamala na Rubayita barwanye maze uwo Munyakenya asiga amunegekaje ajya gutanga ikirego kuri Polisi ko yahohotewe.
Polisi yaraje isanga Umunyarwanda yahasize ubuzima.
N’ubwo kugeza ubu ikivugwa cyane ari uko uriya musore yazize inkumi yakundwaga na mugenzi we, iperereza riracyakomeje kandi n’u Rwanda rwabyinjiyemo binyuze muri Ambasade yarwo i Nairobi.
The New Times yatangaje ko ifite amakuru yizewe yahawe n’umwe mu bakora muri ambasade, ko bari gukora igenzura ku rupfu rwa Rubayita ndetse ko hari umudiporomate wagiye muri Iten, habereye iyo nsanganya, ni amasaha atandatu uvuye mu murwa Mukuru wa Nairobi.
Rubayita w’imyaka 34 yari umukinnyi wiruka metero 5,000, 10,000, ndetse n’igice cya marato (21km).
Yahagarariye u Rwanda henshi yitabira amarushanwa atandukanye muri Uganda no mu Butaliyani.
Mu kwezi kwa Kamena, 2023 nibwo yaherukaga kwiruka igice cya marato akoresheje 1:05:34 mu isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ryari ribaye ku nshuro ya 13.