U Rwanda Rwisuzumye Rureba Aho Rugeze Ruha Buri Wese Murandasi

Abahanga mu ikoranabuhanga b’Abanyarwanda bahuye baganira aho murandasi igeze igera ku Banyarwanda kugira ngo ibafashe mu iterambere ryabo.

Ni inama yateguwe n’Ikigo nyarwanda gishinzwe kurinda indangarubuga ya RW, mu Cyongereza biga Rwanda Internet and Technology Alliance, RICTA.

Yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abakoresha murandasi mu Rwanda babikore batekanye kandi igere ku bantu bose bityo ihenduka.

Umuyobozi wa RICTA Madamu Grace Ingabire avuga ko ikintu ikigo ayoboye giharanira muri iki gihe, ari ugufasha Leta n’abafatanyabikorwa bayo gufasha abantu bose kubona murandasi ihendutse kandi izakoreshwa kugira ngo ibere bose amahirwe yo kwiteza imbere.

Ingabire ati: “ Twiyemeje ko iyi nama izatuma twungurana ibitekerezo bituma mu gihe kizaza buri wese azabona murandasi imuhagije kugira ngo ayikoreshe mu nyungu ze z’igihe kizaza.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga mu Rwanda witwa Ingabire Paula Musoni nawe yunze mu rya  Grace avuga ko nta muntu wagombye kubaho adafite murandasi.

Minisitiri Ingabire avuga ko kugira murandasi ari uburenganzira bwa buri wese, ikibazo gisigaye kikaba icyo kumuha uburyo yayigeraho.

Ku rundi ruhande ariko, abitabiriye iriya nama berekanye ko hakiri ikibazo cy’uko murandasi ihenze kandi ikaba itaranagira umutekano usagambye.

Alexis Ntare ukora muri Rwanda ICT Chamber yabajije abo muri RURA impamvu hari abakiliya batarashobora kwishyura bakoresheje murandasi mu buryo buboroheye, ugasanga ntiyihuta.

Abahanga mu ikoranabuhanga babyita internet fragmentation.

Uwari uhagarariye RURA yavuze ko muri rusange ikigo yari ahagarariye gikora uko gishoboye kugira ngo abatanga serivisi za murandasi babikore neza mu buryo bushimishije.

Mu rwego rwo kugabanya ibi bibazo, hari iminara ifasha mu gukwirakwiza murandasi hirya no hino mu Rwanda.

Iyi nama ibaye nta gihe kinini gishize mu Rwanda habereye indi nama mpuzamahanga yafunguwe na Perezida Paul Kagame yareberaga hamwe uko ikoranabuhanga rihagaze n’icyakorwa ngo urubyiruko rwa Afurika rukomeze guteza imbere uru rwego.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rw’Afurika hari byinshi ruzi mu ikoranabuhanga ariko ngo rukeneye kubona aho rushyirira mu bikorwa ibyo rwize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version