Afurika Irashaka Gushyiraho Ikoranabuhanga Mu Mikorere Ya Gasutamo

Kubera ko isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga, abashinzwe gukusanya imisoro n’amahoro nabo bavuga ko uru rwego rutagomba gusigara inyuma.

Ni muri uru rwego i Kigali hari kubera inama mpuzamahanga yahuriwemo n’abakora mu rwego rw’imari no gukusanya imisoro n’amahoro kugira ngo baganire uko uru rwego rwarushaho gukoreshwamo ikoranabuhanga.

Ikigo mpuzamahanga cya za gasutamo, World Customs Organization, kivuga ko ikoranabuhanga mu guhererekanya amakuru ari ngombwa mu rwego rwo gukusanya imisoro n’amahoro kuko abantu basigaye bagendana ikoranabuhanga bityo bakaba bagomba guhabwa uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura amahoro batavunitse.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Batsirai Chadzingwa ati: “Ni muri uru rwego hatangijwe uburyo bwo kumenyakanisha imisoro n’amahoro hifashishijwe ikoranabuhanga, impapuro n’ikaramu bisanzwe bikoreshwa bikagabanywa. Biri no mu buryo bwo kurinda ibidukikije kuko gukora impapuro hari ibyo bisaba.”

- Advertisement -
Ni inama mpuzamahanga yiga uko gasutamo zarushaho gukoresha ikoranabuhanga.

Avuga ko  gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura no kumenyekanisha imisoro bigira akamaro ndetse no mu kwirinda gutanga amafaranga mu ntoki ngo runaka ayajyane ku mukozi ushinzwe gukusanya no gutanga umusoro w’umusoreshwa.

Binyuze mu ikoranabuhanga kandi,  ngo abashinzwe kureba uko amafaranga akusanywa baba bafite ubushobozi bwo kureba uko umuntu ayatanga, bitabaye ngombwa ko basohoka mu Biro bakamenya ayo atanze, ayo asigaje ndetse bakanamenya niba ibi abikora mu buryo budahindagurika.

Umushyitsi mukuru muri iriya  nama akaba ari n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Rwanda Revenue Authority, Jean Louis Kalingondo, avuga ko iyi nama ije mu gihe isi muri rusange iri kwivana mu ngaruka za COVID-19 ariko ngo iki cyorezo cyeretse isi ko igomba kuba ifite ubundi buryo bwo gukomeza gukora ubucuruzi n’ubwo ibihe byaba bikomeye.

Jean Louis Kalingondo

Avuga ko abantu bagomba gukomeza gushaka uburyo burambye kandi bishingiye ku ikoranabuhanga butuma ibintu bikomeza gukora no gukorana.

Ku byerekeye u Rwanda, Jean Louis Kalingondo yavuze ko rwakoze uko rushoboye kugira ngo rwegere abaturage basore batavunitse kandi banamenyekanishe ibyo bakora bitabavunnye.

Ati: “ Ndabizeza ko u Rwanda ruzatanga ibyo rusabwa byose kugira ngo rufashe muri uyu murongo wo gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, kumenyakanisha, gukusanya ndetse no mu gutanga imisoro n’amahoro kuri za gasutamo.”

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro cyanashyizeho uburyo Abanyarwanda cyangwa abandi bakorera ubucuruzi mu Rwanda bashobora kumenyekanisha uko imisoro n’amahoro bakusanyije ihagaze.

Ni uburyo bise e-tax services.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version