U Rwanda Rwiyemeje Gukorana Na Jamaica Mu Guteza Imbere Ubumwe Bw’Abaturage

Perezida Paul Kagame yabwiye Abagize Inteko ishinga Amategeko ya Jamaica ko u Rwanda rwiyemeje kuzakorana bya hafi n’igihugu cyabo mu nzego zirimo no gukomeza ubumwe bw’ababituye.

Yabivugiye mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari mo muri kiriya kirwa kiri muri Amerika kiyoborwa n’abayobozi bashyirwaho n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Kagame yavuze ko u Rwanda kandi ruzakomeza gukorana na Jamaica no mu zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari mu nzego zitandukanye ndetse no guteza imbere imibereho y’ababituye muri rusange.

U Rwanda rwijeje Jamaica kuzakorana nayo binyuze no mu Miryango ibihugu byombi biherereyemo ari yo CARICOM  ku ruhande rwa Jamaica na EAC ku ruhande rw’u Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko n’ubwo Jamaica itari isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda ariko ngo nk’Abanyafurika mu budasa bwabo hari ibyo Abanyarwanda n’Abanya Jamaica bahuriyeho.

Ati: “Hari ubutumwa bwihariye nshaka gutanga uyu munsi: Ntabwo turi Abanyamahanga bamwe ku bandi, ahubwo hari abaturage bacu hari ibyo bahuriyeho. Ni abaturage bafite kwigira, bifitemo guhanga udushya kandi amateka yacu yerekana ko turi abadatsimburwa.”

Kagame yavuze ko muri iki gihe Jamaica iri kwizihiza imyaka 60 imaze ibonye ubwigenge, u Rwanda ruyifurije gukomeza ubusugire bwayo kandi u Rwanda rushimira intambwe yateye muri urwo rugendo rwose.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Abanyafurika muri rusange aho baba hose  bagomba gufashanya, buri wese agaharanira ko mugenzi we atera imbere mu nyungu z’Abanyafurika bose.

Perezida Kagame yavuze ko kuba Jamaica ari yo yabayemo bwa mbere ibitekerezo by’ubumwe mu Banyafurika ari ikintu cyiza kandi abandi Banyafurika bagombye guharanira ko kizaramba.

Yageze i Kingston mu Murwa mukuru wa Jamaica kuri uyu wa Gatatu taliki 14, Mata, 2022 mu ruzinduko rw’iminsi itatu akoreye bwa mbere muri kiriya gihugu.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umuyobozi wa Jamaica witwa Sir Patrick Allen hamwe na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Andrew Holnes.

Hagati aho, Ambasaderi  Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye niwe uruhagarariye no muri Jamaica.

Impapuro zimwemera guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu ziherutse kwakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jamaica, hari  kuwa Mbere taliki 12, Mata, 2022.

Perezida Kagame akigera muri Jamaica yahise ajya kunamira intwari ya kiriya gihugu yitwa Marcus Mosiah Garvey, uri mu barwanyije ivangura rishingiye ku ruhu rwakorerwaga Abirabura.

Hari ku mugoroba nyuma yo kwakirwa n’abayobozi ba Jamaica twavuze haruguru.

Jamaica…

Jamaica ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Caribbean.

Kiri ku buso bwa klilometero kare 10,990, kikaba ikirwa cya gatatu kinini mu bindi bigize ikitwa Grande Antilles nyuma ya Cuba na Hispaniola.

Iyo uvuye muri Cuba ujya muri Jamaica hari intera ya kilometero 145 n’aho wava muri Hispaniola hakaba intera ya kilometero kare 191.

Ituwe n’abaturage miliyoni 2.9 ikaba iri mu bihugu bituwe cyane ugereranyije n’ibyo bituranye.

Umurwa mukuru wayo witwa Kingston.

Abenshi mu batuye iki gihugu bakigezemo baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abandi bahatuye baturutse mu Burayim mu Burasirazuba bwa Aziya( mu Bushinwa cyane cyane), abandi bavuye mu Buhinde no muri Libanon.

Hari benshi mu banya Jamaica basuhukiye muri Canada, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amarika.

Kimwe mu byumvikana iyo bavuze Jamaica ni umuziki wa Reggae ndetse n’idini  rya Rastafari.

Hari kandi n’abaturage b’iki gihugu bamamaye mu mikino irimo kwiruka, abamamaye mu mukino wa Cricket n’indi.

Ubukungu bwayo bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo. Ku mwaka Jamaica isurwa byibura n’abantu miliyoni 4.3.

Ni igihugu kandi kiri muri Commonwealth kandi kiyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza

Uhagarariye Commonwealth muri kiriya gihugu ni Intumwa y’umwamikazi Elisabeth II yitwa Patrick Allen woherejweyo mu mwaka wa 2009.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ni Andrew Holness watangiye iyi mirimo muri Werurwe, 2016.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version