U Rwanda Rwiyemeje Kongera Ireme Ry’Ubuvuzi- Minisitiri W’Ubuzima

Sabin Nsanzimana uyobora Minisiteri y’ubuzima yabwiye abaje mu mu muhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri Kaminuza yigisha ubuvuzi n’ubuzima bidaheza ko u Rwanda rukomeje intego yo kongera ireme ry’ubuvuzi.

Abarangije muri iyi Kaminuza kuri iyi nshuro ni abantu 54 baturutse mu bihugu 16 byo ku migabane itandukanye.

Barangije amasomo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza yitwa University of Global Health Equity (UGHE) ikorera mu Karere ka Burera.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko  mu barangije muri iyi  kaminuza umwaka ushize icumi bari gukora muri Minisiteri y’ubuzima kandi ko batanga umusaruro ushimishije.

Yashimye ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Yvan Butera na we yarangije muri iyi Kaminuza, ibyo bikagaragaza ko itanga uburezi bufite ireme ryifuzwa mu Rwanda.

Ni Kaminuza iherutse kuza muri kaminuza umunani za mbere zo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara zitanga uburezi bufite ireme.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuzamura umubare w’abaganga bwikube kane mu myaka ine.

Ati: “Ntitugamije kongera umubare gusa, ahubwo twiyemeje no kongera ireme ry’uburezi n’ubuvuzi dutanga. Kaminuza ya UGHE turyishimira ko yatangiye kubigiramo uruhare, turayizeza ko turi kumwe mu kugera kuri iyo ntego”.

Yabwiye abarangije kuyigamo ko bafite ibikenewe byose ngo bakore akazi neza kuko u Rwanda rufite ikoranabuhanga bityo bakaba bagomba gukora uko bashoboye ibyo byose bikagirira akamaro abazabagana.

Bamwe muri abo banyeshuri babwiye itangazamakuru ko bishimiye uko bigishijwe kandi ko bazashyira mu bikorwa ibyo bize mu nyungu zabo, iz’abaturage n’iz’igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Prof. Philip Cotton avuga ko  ifite intego yo kubaka Isi aho buri wese ndetse n’ufite ubushobozi buciriritse avurwa mu buryo buteye imbere, aho yaba ari hose.

Yavuze ko afitiye icyizere abarangije amasomo yabobazagira uruhare mu kugera kuri iyo ntego.

Abo banyeshuri barangije amasomo barimo abagore 32 n’abagabo 22.

Abarangije muri iyi Kaminuza ni abantu 54

Barimo abize uburinganire n’ubuzima bw’imyororokere (Gender, Sexual & Reproductive Health), gukurikirana ibijyanye n’ubuzima (Health Management), ubuzima bukomatanyije (One Health) n’abiga mu ishami rishya ry’ubuvuzi no kubaga abarwayi(Global Surgery).

Abo banyeshuri bagize icyiciro cya cyenda kirangije muri Master of Science in Global Health Delivery (MGHD) baturuka muri Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Jamaica, Kenya, Liberia, Malawi, Nepal, Nigeria, u Rwanda, Sierra Leone, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, USA, na Zambia.

Ubuvuzi bukunze kuvugwamo umubare udahagije w’abaganga n’ubushobozi budahagije, bigatuma hari abinubira izo serivisi.

Mu kwinuba hari abahitamo kujya kwivuriza hanze y’u Rwanda bikabahenda.

U Rwanda ruri gukora uko rushoboye kugira ngo ubuvuzi bukore neza mu nyungu z’abarutuye n’abarugenda.

Aba banyeshuri bitezweho kuzazamura ireme ry’uburezi
Baturutse mu bihugu 16
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version