Ububi Bwo ‘Kurya Kenshi’ Inyama Zitukura

N’ubwo byari bisanzwe bizwi ko kurya inyama nyinshi byongera ibinure mu mitsi bigatuma amaraso adatembera neza, ubushakashatsi bwerekanye ko ubukana bw’iki kibazo burenze ubwo abantu basanzwe bazi.

Ni ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Science Daily bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza yitwa Queen Mary University  y’i Londres.

Bwatangarijwe mu nama ihuza abahanga mu ndwara z’imitsi n’umutima bo mu Burayi yiswe European Society of Cardiology, 2021 (ESC).

Umwe mu bahanga babuyoboye witwa Dr. Zahra Raisi- Estabragh avuga ko kugira ngo babone ubukana bwo kurya inyama zitukura ku mikorere y’umutima byabaye ngombwa ko basuzuma indyo y’abantu 19 408 kandi bagenzura uko imitsi y’umutima wa bariya bantu yakomeje gukora nyuma y’aho.

- Advertisement -

Baje kubona ko uko umuntu arya inyama zitukura kenshi, ari nako imitsi y’umutima we igenda icika intege bitewe n’uko proteins ziba mu nyama zica intege imitsi yo mu mutima imbere, iyi ikaba ari imitsi ishinzwe gusunika amaraso iyavana mu cyumba kimwe cy’umutima iyajyana mu kindi.

Ibi byumba byo mu mutima babyita ‘ventricles.’

Ikindi abakoze buriya bushakashatsi babonye ni uko ibibazo by’umutima atari bimwe ku bantu bitewe n’imyaka bafite, igitsina cyabo, amashuri bize, abanywa n’abatanywa  inzoga n’itabi, abakora n’abadakora imyitozo ngororamubiri, abarwaye cyangwa abatarwaye diabetes, ubunini by’umubiri ugereranyije n’indeshyo n’ibindi.

Amafoto yafashwe n’ibyuma byabigenewe yerekanye ko umutima w’abantu barya inyama cyane usaza vuba, haba mu gutakaza imbaraga zo gusunika amaraso haba no mu gutakaza ubunini bw’inyama zigize umutima nyirizina( heart texture).

Ariya mafoto ku rundi ruhande yerekanye ko umutima w’abantu bakunda kurya amafi uba umeze neza, udafite ibinure kandi utera neza.

Imijyana cyangwa imigarura y’abantu bakunda kurya amafi iba ikora neza, amaraso atembera nta nkomyi.

Dr. Raisi-Estabragh  twigeze kuvuga haruguru, avuga ko mu by’ukuri kurya inyama kenshi ari ikibazo kuko n’ubwo ziryoha, ariko zikururira abantu kabitindi.

Muri iyi nama niho hatangarijwe ibya buriya bushakashatsi

Avuga ko kabutindi yazo irushaho kuba ikibazo ku bantu bafite hejuru y’imyaka 45 y’amavuko, baba mu bihugu bikize.

Kuba mu bihugu bikize akenshi bigendana no kugira ubuzima butuma abantu barya inyama nyinshi, banywa inzoga, itabi n’ibindi birimo isukari nyinshi, ntibakore imyitozo ngororamubiri kandi iri mu bifasha abantu kwirinda cyangwa kugabanya ubukana bw’indwara.

Kubera impamvu zitanzwe haruguru kandi zishingiye ku bushakashatsi, abantu bagirwa inama yo kutarya inyama zitukura kenshi ariko bakarya amafi kuko nta kibazo atera kugeza ubu.

Amafi ni meza ku buzima bw’uyakunda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version