DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo batangiye gukingira Ebola, bahera ku baturage bo mu Ntara ya Kasaï  Abahereweho ni abakora mu rwego rw’ubuzima kuko ari bo bita ku banduye, OMS ikavuga ko bizakomereza no ku bandi.

Urukingo bari guhabwa ni urwitwa Vaccine Ervebo, DRC ikaba ibitse inkingo nk’izo 2000 zimaze iminsi zibitswe i Kinshasa ubu zikaba  zimuriwe ahashyizwe site yo gukingira hitwa Bulape muri Kasaï.

Urukingo Ervebo rufasha mu gukumira ko uwafashwe na Virusi ya Ebola bise Zaïre imurembya.

Hagati aho, hari inkingo 45,000 zigiye koherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo hazabeho gukingira n’abatuye mu zindi ntara aho iriya ndwara ishobora kuzagukira.

Mu rwego rwo gufasha abaganga bo muri DRC, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryohereje yo inzobere mu by’ibyorezo 48 zigiye kubatera ingabo mu bitugu.

Radio Okapi yanditse ko OMS iri gukorana n’ibihugu bituranye na DRC ngo nabyo bikomeze gucungira hafi ko nta muntu wanduye iriya ndwara iri muzandura kandi zikica cyane wagera ku butaka bwabyo.

Kimwe mu bibazo bikomeye DRC ifite, ni uko hari ibice byayo byinshi bigoye kugendwa kubera imihanda mibi bityo kugeza imiti ku bayikeneye bikaba ingorabahizi.

Abaturage, mu buryo bushoboka bwose, bari kwigishwa uko Ebola yandura, ibiyiranga n’uburyo bwo kwita kuwabigaragaje.

Hagati aho, ubwandu bwayo buri kwiyongera, ushingiye ku mibare ya Minisiteri y’ubuzima muri DRC.

Kugeza kuri iki Cyumweru tariki 14, Nzeri, Ebola yari yamaze gufata abantu 81 kandi 28 muri bo barapfuye.

Muri Bulape ubukana bw’uko yikwica uwo yafashe buri kuri 34,6%.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abandi bantu 58 bari bamaze gushyirwa mu kato kubera iriya ndwara.

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iyi ndwara ivugwa mu baturanyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version