Ubucuruzi Bw’U Rwanda N’Amahanga Bwagize Icyuho Cya Miliyoni $153 Muri Mutarama

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyagaragaje ko muri ibi bihe ubukungu butifashe neza kubera icyorezo cya COVID-19. Bigaragazwa n’uko ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Mutarama 2021 byaruse ibyoherejweyo ho miliyoni $153.67.

Mu mibare iheruka, u Bushinwa buza imbere mu bihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi muri Mutarama 2021, mu gihe ahoherejwe byinshi ari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibyoherejwe mu mahanga muri Mutarama 2021 byari bifite agaciro ka miliyoni $75.49, mu gihe ibyatumijwe yo byari bifite agaciro ka miliyoni $229.16.

Icyo kinyuranyo ariko cyagabanyutseho 20.28% ugereranyije n’icyuho cyabarwaga mu Ukuboza 2020, kinagabanyukaho 36.61% ugereranyije Mutarama 2020 na Mutarama 2021.

- Advertisement -

Ubucuruzi mpuzamahanga bwarahungabanye

Muri Mutarama 2020 icyorezo cya COVID-19 cyari kikivugwa mu Bushinwa n’ibihugu bimwe na bimwe muri Aziya, nta watekerezaga ko cyapfa kugera mu Rwanda cyangwa kikagira isura kimaze kugira ubu.

Nko muri Mutarama 2020 ubwo ibintu byari bikimeze neza, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibintu bifite agaciro ka miliyoni $111.60, rutumizwayo ibifite aka miliyoni $354.02. Muri Mutarama 2021 ibyoherejwe byagabanyutse ho -32.36% mu gihe ibyatumijweho byamanutse ho -35.27%.

Ni ibihe bicuruzwa byahungabanye cyane

Urebye mu byo u Rwanda rwacuruzaga hanze byagabanyutse cyane ni imashini n’ibikoresho by’ubwikorezi byagabanyutse kuri -82.40% ugereranyije Mutarama 2020 na Mutarama 2021.

Ibindi byagabanyutse cyane ni ibikomoka kuri peteroli (-75.21%), ibiribwa n’amatungo (-19.16%) n’ibindi.

Hari n’ibicuruzwa byoherejwe hanze byazamutse nk’ibinyobwa n’itabi byazamutse 3.05%, ibinyabutabire n’ibijyana nabyo (13.97%) n’ibindi bikorerwa mu nganda byazamutse 42.45%.

Ibihugu bya mbere byakoranye ubucuruzi n’u Rwanda

Mu byoherejwe mu mahanga muri Mutarama 2021, ahagiye byinshi ni muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (miliyoni $24.06), Repubulika ya Demokarasi ya Congo (miliyoni $6.32), Pakistan (miliyoni $3.11), Sudani y’Epfo (miliyoni $1.90) na Kenya (miliyoni $1.89).

Ku bihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi muri Mutarama 2021, u Bushinwa bwagumye ku mwanya wa mbere (miliyoni $47.24), u Buhinde (miliyoni $34.60), Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (miliyoni $21.02), Uganda (miliyoni $16.61) na Kenya (miliyoni $13.47).

Ibicuruzwa byatumijwe mu Bushinwa ugereranyije Mutarama 2020 na Mutarama 2021 ariko byagabanyutseho -47.83%, ibyatumijwe mu Buhinde byo n’ubwo hari mu bihe by’icyorezo byazamutseho 69.70%.

Ibyo u Rwanda rwatumije muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nabyo byazamutseho 1.03%, mu gihe ibyatumijwe muri Uganda byagabanyutseho -41.26%.

Share This Article
1 Comment
  • N’ubwo yagabanutse ariko tuzongera twiyubake ikibazo ni uko hari abazarya amafaranga ya Leta n’utwo dufite tukaribwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version