Umuntu Waburaye Nta Mutekano Agira, Kandi Awubuza Abandi

Ibi biherutse kwemezwa n’Umuyobozi wungirije  mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni ubwo yari yasuye  abakobwa 20 baherutse gutoranywa ngo bahatanire  ikamba rya Nyaminga w’u Rwanda 2021. 

Yababwiye ko umutekano udapimirwa gusa mu kuba nta masasu cyangwa induru zivuga ku musozi ahubwo ko n’iyo umuntu afite imibereho mibi nko kuburara, kuba mu nzu iva, guhora ku nkeke…burya ‘nta mutekano usesuye’ aba afite.

ACP Muhisoni yagize ati: “Umutekano ntureberwa gusa mu ntambara, ahubwo igihe cyose umuntu adashobora kubona icyo kurya aburara, aba mu nzu iva n’ibindi nta mutekano usesuye aba afite.”

Yasabye bariya bakobwa bitegura kuba ba Nyampinga b’u Rwanda kuzagira uruhare mu kurwanya ibibazo byose bituma hariho abadafite umutekano ujyanye n’imibereho myiza.

- Advertisement -

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Rwanda zihora zihanganye n’icyo bise ‘Human Security Issues’, ni ukuvuga ibibazo bijyanye n’imibereho ya buri munsi y’abaturage.

Bikubiyemo gutura ahantu hadashyira umuntu mu kaga, kugira isuku, imirire iboneye cyane cyane ku bana n’abagore batwite, amashuri menshi kandi yubatse neza mu buryo burambye, kugira ubwishingizi bw’ubuzima, kudahozwa ku nkeke mu bashakanye n’ibindi.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza abayobozi b’u Rwanda guhera ku rwego rw’Umurenge kugeza k’Umukuru w’Igihugu yagiye ivugirwamo kenshi biriya bibazo, abayobozi bageza kuri Perezida wa Repubulika aho bageze babikemura ndetse bagahiga uko bazabikemura mu mwaka ukurikiyeho.

Byageze aho Perezida Kagame aza gusanga ibyo bamusezeranya batabikora cyangwa ababikoze bakabikora buhoro cyangwa nabi, rimwe aza gusubika iriya nama, ahubwo atuma Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kubwira abandi bayobozi ko bataha bakajya kunoza ibyo bumvikanyeho mbere.

Ngirente nawe yatumye Minisitiri w’Imari n’igenamigambi ngo asobanurire abanyamakuru bari bamutegerereje muri kimwe mu byumba by’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ibyo bemeranyijweho.

Mu Umushyikirano uheruka kubera i Gabiro Perezida Kagame yashimye yashimye ko hari ibyakozwe neza ariko anenga abayobozi batita ku isuku y’aho bayobora harimo n’uw’Akarere ka Kayonza n’abandi.

ACP Rose Muhisoni yabwiye ba Nyampinga kuzashyiraho akabo…

Uyu mupolisi mukuru yabwiye bariya bakobwa 20 ko mu migambi bafite bagomba kuzibuka irebana no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Bamwe mu bakobwa biyamamarije kuzaba Nyampinga b’u Rwanda mbere y’aba, bavugaga ko nibatorwa bazigisha abaturage gukora uturima tw’igikoni, gushishikariza abangavu kwirinda inda zitateganyirijwe n’ibindi.

N’ubwo ibi nabyo hari akamaro bifite, ariko iyo usesenguye usanga ACP Muhisoni yarabasabye gutekereza ibintu byagutse kurushaho kandi birambye aho kureba ku bintu bisanzwe bivugwa, byakozwe na benshi ariko ntibirambe.

Yarababwiye ati: “Uruhare rwanyu nka ba Nyampinga b’u Rwanda  ni urwo kwegera abo bose bafite ibyo bibazo mukabagira inama cyangwa mukabibwira inzego zibishinzwe kuko amakuru iyo atangiwe igihe atuma hakemuka byinshi. Mwibuke ko mwebwe muri ba Amabasaderi mukaba n’abavugizi b’abantu bose, niyo mpamvu uruhare rwanyu mugucunga umutekano rukenewe.”

ACP Rose Muhisoni aganira n’abitegura kuzaba ba Nyampinga b’u Rwanda

Ikindi yabasabye kuzashyiraho umutima wabo ni ukwegera abakoresha ibiyobyabwenge bakabagira inama yo kubizibukira.

Umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge ntamenya gutandukanya ibimufitiye akamaro n’ibitagafite.

Kuri we kubona no gukoresha ibiyobyabwenge niyo ntego nyamukuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version