Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubucuruzi Hagati Y’u Rwanda Na Uganda ‘Bwongeye’ Kuzamuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubucuruzi Hagati Y’u Rwanda Na Uganda ‘Bwongeye’ Kuzamuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2022 1:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inama y’ubukungu y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, East African Business Council, itangaza ko kuva u Rwanda na Uganda byongera gufungura imipaka, ubucuruzi hagati ya Kigali na Kampala buri kuzamuka neza.

Hashize amezi icyenda ibi bibaye.

Umupaka wari warabaye ikibazo ku mpande zombi kubera gufungwa ni uwa Gatuna.

Niwo mupaka ucishwaho ibicuruzwa byinshi biva cyangwa bijya muri kimwe muri ibi bihugu.

Abagize Inama y’ubukungu ya EAC bavuga ko kuva uyu mupaka wafungurwa, ubu ku munsi icaho amakamyo agera ku 160  n’abantu 1000  cyangwa barengaho gato.

Iby’iyi mibare kuri uyu wa Kane Taliki 17, Ugushyingo, 2022 nibwo byatangarijwe abagize iriya Nama ya EAC  bari bayobowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo witwa  John Bosco Kalisa.

John Bosco Kalisa

We na bagenzi ba bagize iriya nama bashimye ko u Rwanda rwemeye gufungura umupaka wa Gatuna kandi ngo byatanze igisubizo haba ku Rwanda no kuri Uganda.

Bavuga ko, ku ruhande rw’u Rwanda, byatumye umusaruro uva ku bucuruzi ibihugu byombi bigirana uzamukaho ku kigero cya 10.9%

Muri Werurwe, 2022, Minisiteri y’imari ya Uganda yatangaje ko agaciro k’ibyo iki gihugu cyohererezaga u Rwanda kagabanutse cyane.

Kavuye kuri Miliyari USh  62.6 mu mwaka wa 2019 agera kuri Miliyoni USh 826.2 mu mwaka wa 2021.

Itangazo ry’Inama y’ubucuruzi ya EAC riherutse gusohoka, rivuga ko abagize iyi Nama banaganiriye na Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Bwana Pascal Bizimana Ruganintwali  bavugana uko iby’imisoro n’amahoro hagati y’ibihugu by’aka karere bihagaze.

Ni ibiganiro byareberaga hamwe uko byakoroshwa binyuze ku masezerano yo koroshya urujya n’uruza no kunoza imikorere yo kuri za gasutamo.

Umuyobozi wa East African Business Council Bwana Kalisa yasabye abari bahagarariye ibihugu by’uyu muryango ko bakomeza kunoza imikorere na za Politiki z’ubwikorezi, bagashyira imbaraga mu gutunganya imihanda kugira ngo bigabanye ikiguzi cy’ubwikorezi.

Ku byerekeye ibiciro by’amafaranga amakamyo yishyura  ku bilometero  100, ririya tangazo rivuga ko amakamyo mato  aza mu Rwanda yishyura  $76 n’aho amakamyo manini akishyura $152, mu gihe amakamyo ajya muri Uganda yo yishyuzwa $10 ku bilometero 100.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority avuga ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga rizafasha mu kugabanya ibibazo bituruka ku bwikorezi hagati y’ibihugu ruhahirana nabyo.

Ubuyobozi bw’iki kigo kandi buvuga ko buri gukorana n’izindi nzego zirimo za Minisiteri zishinzwe ubucuruzi kugira ngo zikemure ikibazo cy’ibiciro by’ubwikorezi bivugwaho kudahuzwa ku bihugu byose.

TAGGED:featuredRwandaUbucuruziUgandaumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ronaldo Azasezera Umupira Ageze Mu Myaka 40
Next Article Moses Turahirwa Wayoboraga Iduka Rikora Imyenda Rya Moshions Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?