Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubudage Burashaka Guhugura Abapolisikazi B’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubudage Burashaka Guhugura Abapolisikazi B’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2022 9:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr.Thomas Kurz  batangije amahugurwa agenewe abapolisikazi b’u Rwanda. Azibanda ku masomo azabafasha kurushaho kumenya impamvu zitera abantu kwinjiza abana mu ntambara n’uburyo byakumirwa.

Ni amahugurwa azahabwa abapolisikazi 17  bafite amapeti atandukanye kandi bakora mu nzego zitandukanye za Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Namuhoranye yavuze ko yizeye ko amasomo bariya banyeshrui bazakira muri aria mahugurwa azabagirira akamaro ndetse bikazamura urwego rw’akazi bakora.

Ati: “Ndizera ko aya mahugurwa agiye guhabwa abatoranyirijwe kuzahugura abandi yo ku rwego rwisumbuye azafasha abayitabiriye gusangiza bagenzi babo batabashije kuyitabira ubumenyi bahawe.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Akazi ko gucunga umutekano gakorwa n’abapolisikazi b’u Rwanda aho bakorera hose mu butumwa bwo kugarura amahoro gashimwa n’Umuryango w’Abibumbye, Ubunyamabanga bwawo ndetse n’ibihugu bakoreramo.

DIGP Felix Namuhoranye yavuze ko mu  mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Dallaire Institute for Children Peace and Security.

Nonaha,

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda Dr.Thomas Kurz barimo gufungura ku mugaragararo amahugurwa y’abapolisikazi 17 bazahugura abandi ku kwirinda kwinjiza no gukoresha abana mu ntambara. pic.twitter.com/xOO8mIqYq8

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 10, 2022

Avuga ko  imwe mu ntego zayo harimo kongera ubushobozi bw’abapolisikazi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz avuga ko mu myaka 30 ishize ikibazo cyo kwinjiza abana nk’abasirikari mu bikorwa by’intambara byikubye kabiri biva kuri 5% mu 1990 ubu birenga 10%.

- Advertisement -

Ibi bigaragaza ko iki kibazo gikeneye kwitabwaho cyane.

Yavuze ko ashima imirimo Leta y’u Rwanda ikora n’uburyo Polisi y’u Rwanda ikora  m’ugushyigikira amahoro n’umutekano haba mu gihugu imbere no mu Karere.

Amb Kurz kandi ashima ko  hanashyirwaho urubuga rw’abapolisikazi bahuriramo bakongererwa ubushobozi n’ubumenyi bukenewe bubafasha mu nshingano za buri munsi.

Abanyarwandakazi muri Polisi y’u Rwanda…

Imibare yerekana ko umubare wa’abapolisikazi uzamuka kuko mu mwaka wa 2000 abagore babiri nibo bonyine babaga muri Polisi, ariko mu mwaka wa 2020  banganaga na 22%.

Hari umugore ufite ipeti rya Superintendent of Police (SP) witwa Dative Iribagiza uherutse kuvuga ko ubwo yinjiraga muri Polisi byari ikibazo kuko umukobwa wajyaga muri Polisi y’ u Rwanda bamwitaga indaya cyangwa inshinzi.

Ku rundi ruhande, abagabo bo byafatwaga nk’ibisanzwe.

Ati: “Ibi wasangaga atari ko bimeze kuri bagenzi bacu b’abagabo kuko bo byaboroheraga gukora icyo bashaka.  Byabaga ari ikintu gikomeye  umugabo agezeho  iyo yinjiraga mu nzego zicunga umutekano naho ku bagore byabaga ari ishema kuba umukobwa yarongorwa n’umupolisi ariko ntajye muri Polisi y’u Rwanda.”

Avuga ko bidakwiye kumva ko abagore nta ruhare bagize mu kubohora u Rwanda kuko ngo  barabikoze n’ubwo bari bacye.

Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni winjiye muri Polisi y’ u Rwanda mu  gihe kimwe na SP Iribagiza yunzemo ko kuva Polisi y’ u Rwanda yashingwa tariki ya 16 Kamena 2000, abagore bashishikarijwe kuyijyamo kuko inyungu zarimo zitashidikanywagaho.

Muri icyo gihe, abapolisikazi bahabwa akazi ko gukora mu bunyamabanga, bakora ibikorwa byo mu Biro nko gutanga icyayi, cyangwa bagakora akazi ko gufotora impapuro na raporo z’abayobozi.

Uko ibihe byahitaga, iyo myumvire yarahindutse, umubare w’abagore uriyongera, kandi bahabwa akazi gakomeye karimo no gufata ibyemezo.

Mu mwaka wa 2019, SSP Urujeni niwe wari uyoboye  itsinda ry’abapolisi (bagizwe ahanini n’abapolisikazi) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

SSP Urujeni yayoboye n’abapolisi bose bo mu Karere ka Nyarugenge, ku nshingabo bita District Police Commander (DPC).

Ikindi ni uko 30% by’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu mahanga mu butumwa bw’amahoro ari abagore.

Abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagira uruhare runini mu kubanisha abantu kubera ko muri rusange ari  abantu bizerwa kandi bagera abandi ku mutima.

Birazwi ko abagore bagira uruhare mu gucyemura amakimbirane mu ruhando mpuzamahanga.

Ni ibikorwa bakora mu rwego rwo gukurikiza umwanzuro w’Akanama k’umutekano ka Loni 1325, ndetse n’amasezerano ya Kigali yo kurinda abasivili mu bikorwa by’amahoro.

Biri no mu murongo wo gukurikiza  amasezerano ya Vancouver yo kubungabunga amahoro no kurwanya iyinjizwa mu gisirikari ry’abana.

Umwanzuro  No 1325 w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano usaba inzego zose kongera umubare w’abagore mu gucyemura amakimbirane, kubungabunga amahoro, kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zose za Loni zishinzwe kugarura amahoro n’umutekano.

Barinda umutekano no mu mazi…

Inspector of Police (IP) Angélique Umuhoza ni umupolisikazi wungirije Umuyobozi w’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) bakorera i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Yinjiye muri Polisi y’u Rwanda mu mwaka 2015 afite imyaka 23.

Ni umugore ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, ubusanzwe hataboneka amazi magari.

Ubwo yinjiraga muri Polisi y’u Rwanda nta gitekerezo yari afite cy’uko azaba umwe mu bapolisi bashinzwe gucunga umutekano mu mazi no kurohora abaturage bahahuriye n’ibibazo.

Icyakora ngo yinjiye muri Polisi bimugoye kuko yatorotse ababyeyi be.

Nyina  yamubuzaga kuzajyamo, akamubwira ko ari we mukobwa afite gusa kandi ko kujya muri Polisi bizamutera agahinda.

Yaramubwiraga ati: “ Ntuzajye mu nzego z’umutekano, ushobora gupfirayo.”

N’ubwo Nyina atabikozwaga, IP Umuhoza yaje kwiyemeza ajyayo.

‘Yabwiye’ Nyina ko yabonye akazi kandi ko bizasaba amezi menshi atabasura.

Undi yamwifurije urugendo rwiza aramuherekeza amurenza irembo, hashize iminsi uyu mubyeyi yatunguwe no kubona umukobwa we agarukanye ibyishimo by’intsinzi yambaye inyenyeri ya zahabu ku ntugu, n’ibendera ry’u Rwanda ku kaboko k’ibumoso.

IP Umuhoza yakoze ibizamini byose byaba ibyanditse ndetse n’ibyo kuvuga arabitsinda yishimira kuba umukobwa ugiye gukorera igihugu cyamubyaye.

Kongera umubare w’abapolisikazi ni kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kuko ari ugushyira mu bikorwa gahunda ya Leta ndetse n’amahame mpuzamahanga mu kwimakaza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Mu mwaka wa 2021, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Deputy Inspector General of Police (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, abaUmuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere muri Polisi y’ u Rwanda.

Muri  Polisi y’ u Rwanda  habamo ishami  rishinzwe guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagamijwe gukora ubuvugizi ku bibazo bigendanye n’uburinganire.

Buri gihembwe, haterana Inama y’abagore b’abapolisi  hagamijwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego z’umutekano.

Muri Polisi y’u Rwanda kandi hari ishami rishinzwe ibikorwa, operations, kandi rikorwamo n’abagore cyangwa abakobwa.

Hari umupolisikazi witwa Corporal (Cpl) Felicula Mukamurigo yaciye agahigo mu bagore ndetse n’abagabo.

Ni umwe mu bapolisikazi bakina kandi bagatoza Karate.

Ari no mu itsinda ririnda abanyacyubahiro.

Cpl Mukamurigo yahawe n’impamyabumenyi na UN y’uko afite ubushobozi bwo kuba umwarimu w’abapolisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Ibi nagezeho sinigeze mbiteganya mu buzima bwanjye, birumvikana natangiye mbikora neza ariko ntiyumvisha ko bizagera kuri uru rwego mu myaka micye maze ndi umupolisi.”

TAGGED:BudagefeaturedIbikorwaNamuhoranyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dukora K’Uburyo Nta Munyarwanda Usigara Inyuma Mu Ikoranabuhanga-PM Ngirente
Next Article Kenya Na Tanzania Mu Bufatanye Bushya Mu By’Ubucuruzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?