Ubudehe Buvuguruye: Hari abavuga ko nta butaka bafite kuko bafite buto

?????????????????????????????????????????????????????????

Umwe mu bashyira abaturage batuye mu byiciro by’Ubudehe bivuguruye avuga ko kimwe mu bibazo bari guhura nabyo ari uko hari abaturage bavuga ko nta butaka bafite kandi bafite nka are ebyiri, eshanu, icumi n’izindi nke. Bazi ko ubufite ubutaka ari ufite hegitari.

Avuga ko kubeshya ku ngano y’ubutaka umuntu atunze biba imbogamizi mu kumenya icyo yafashwa kugira ngo ubwo butaka burusheho kumubyarira umusaruro.

Taarifa yamenye ko ibibazo abaturage babazwa bigaruka kuri ibi bikurikira:

-Kumenya abagize umurango:

- Advertisement -

Babanza kubaza umukuru w’Umuryango niba yemera kubazwa.

Iyo abyemeye bamubaza ‘umubare w’abagize umuryango we muri iki gihe.’

Nyuma yo gusubiza babaza nyiri urugo icyo apfana na buri wese mu bandi bagize umuryango , baba umugore, abana cyangwa abandi bawubamo.

Nyiri urugo kandi abazwa niba amazina y’abagize umuryango we yanditswe neza kugira ngo hatagira uwo bibeshyaho ku mwirondoro.

Abazwa kandi igihe yavukiye , akabazwa kandi niba uwo bashakanye barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, niba babana mu bwumvikane, cyangwa se niba baratandukanye mu buryo nabwo bwemewe n’amategeko.

-Ushinzwe kubaza umuturage amubaza niba ashoboye gukora , n’umurimo akora ndetse n’igihe umura kugira ngo umuzanire inyungu.

Abazwa niba ari nyakabyizi, niba akorera Leta cyangwa yikorera(umucuruzi, umunyabukorikori…) n’ibindi.

Ikindi nyiri urugo abazwa ni ukumenya niba afite telefoni igendanwa.

Umunyamakuru wa Taarifa uri mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro avuga ko ababarura abaturage bari kubasanga mu ngo zabo, bava ku rugo rumwe bajya ku rundi.

Avuga ko imbogamizi ababarura bari guhura nayo ari uko bari gusanga ba nyiri ingo badahari kuko bakiri mu kazi.

Muri Kigali abari gukora ibarura ni abasore n’inkumi b’abakorera bushake mu gukumira ibyaha bazwi ku izina rya Youth Volonteers.

Amakuru yahawe  n’abaturage avuga ko kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru ari bwo igikorwa kizakorwa neza kuko ari bwo abaturage bazaba bari mu ngo zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version