UBufaransa Buravugwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Thomas Sankara

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’u Burayi bifitanye ‘amateka mabi’ n’ibihugu bwakolonije ndetse n’ibyo butakolonije, urugero rukaba u Rwanda. Ibyo bihugu ni Algérie, u Rwanda, Côte d’Ivoire…ubu hajemo na Burkina Faso mu rupfu rwa Captaine Thomas Sankara.

Nyuma y’uko hatangijwe urubanza ruregwamo Bwana Blaise Compaoré wahoze ayobora Burkina Faso, akaba akurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Sankara, ubu umuryango witwa Survie.Org wasabye Leta y’u Bufaransa guha urukiko inyandiko bubitse zivugwa iby’urupfu rwe.

Abantu bo mu bihugu birimo Burkina Faso, Kenya, Sénegal, Niger, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Espagne, Canada, n’ahandi banditse ibaruwa igenewe Ibiro by’Umukuru w’u Bufaransa imusaba gufasha urukiko ruburanisha Compaoré, bukaruha inyandiko zivuga iby’urupfu rwa Sankara.

Iyi baruwa yasohowe kuri uyu wa Gatatu tariki 14, Mata, 2021.

- Advertisement -

Itangira yibutsa abantu ko Thomas Sankara yishwe tariki 15, Ukwakira, 1987 kandi ko kuva icyo gihe kugeza n’ubu abavugwa kubigiramo uruhare batahanwe ngo abantu bahabwe ubutabera.

Abagize Umuryango wa Sankara kandi basaba ko umurambo wa Sankara watabururwa, bakawuhabwa, bakabona n’umwanya wo kumwunamira nyuma bakamushyingura mu cyubahiro.

Abanditse iriya baruwa bashyize ku rubuga rwabo rwa murandasi bavuga ko umugambi wo kwica Sankara ari mpuzamahanga kuko ufite aho uhuriye n’u Bufaransa.

Bavuga ko kuva Sankara yicwa, ubutegetsi bwayoboraga u Bufaransa mu gihe cye na nyuma y’aho butigeze bugira ubushake bwo gushyira ku mugaragaro inyandiko zerakana ibyabaye, ababikoze n’umugambi wabo.

Muri 2017 Emmanuel Macron yigeze kuvuga ko ibiri muri iriya nyandiko ari ‘ibanga ry’igihugu’.

Banditse basaba ko inyandiko zabitswe mu gihe François Mitterrand na Guverinoma ye bategekaga u Bufaransa ndetse no mu gihe cya Jacques Chirac zose zashyikirizwa ubutabera bwa Burkina Faso.

Ikindi  basaba ni uko na Côte d’Ivoire igomba koherereza Burkina Faso uriya mugabo kuko ngo yahemukiye igihugu cye n’abaturage bacyo ubwo yicaga umwe mu bayobozi beza bagize.

Abanditse iriya baruwa kandi basabye urukiko ruzaburanisha ruriya rubanza ko rwazakorwa imbere ya camera kugira ngo ruzakurikiranwe ku isi, bizafashe abazavuka kumenya uko Compaoré yagize uruhare mu rupfu rwa Sankara.

Ibaruwa yabo irangira ishimira abagize uruhare mu gutuma ruriya rubanza ruba, bakavuga ko ari intambwe nziza y’ubutabera.

Share This Article
1 Comment
  • Ati badatanze icyacumi ntibasubizwa ubutaka!!?? Hhhhh ndumiwe ubu nubujuru kumanywa yihangu biratangaje

Leave a Reply to Ines uwase Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version