Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe umutungo wa Leta Richard Tushabe yasinyanye n’Ubufaransa amasezerano y’uko iki gihugu kizaha u Rwanda Miliyoni € 91 yo kubaka urwego rw’ubuzima cyane cyane mu cyaro.
Iyi nkunga izatangwa n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Dévelopment, ADF.
Ubufaransa busanganywe amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo guteza imbere uburezi, siporo, ubuzima n’ubushakashatsi.
Amafaranga ADF izaha u Rwanda azarufasha mu kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ibitaro bya Ruhengeri nibivugururwa bizafasha Abanyarwanda kwivuza ndetse n’abaturanye narwo bazaza kwivuza.
Agera kuri Miliyoni € 70 azakoreshwa mu gusana biriya bitaro andi asigaye akoreshwe mu kubakira ibi bitaro ubushobozi bw’ibikoresho n’ibindi.