Mu Rwanda Hatangijwe Ikibuga Cya Basket Abana Bazatorezwamo

Muri Lycée de Kigali hafunguwe ikibuga abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bazajya bitorezamo Basketball.

Umuhango wo gufungura iki kibuga watangijwe na Minisitiri wa siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.

Cyubatswe k’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya siporo ndetse na Federasiyo nyarwanda y’umukino wa Basket mu Rwanda, FERWABA.

Ni k’ubufatanye kandi bwa NBA Africa yateye inkunga mu kubaka iki kibuga cyo gukiniraho Basket yo mu nzu ngo kizatabweho na federasiyo ya Basket mu Rwanda.

- Advertisement -

Kizafasha urubyiruko rurenga 4,000 rw’i Kigali no hafi yaho mu kuzamura ubuhanga mu gukina Basketball.

Cyamuritswe mu birori byabereye kuri Lycée de Kigali, kimurikwa na Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Perezida wa FERWABA Desire Mugwiza, umuyobozi wa NBA Africa Victor Williams, umuyobozi ushinzwe ingamba n’ibikorwa muri NBA Africa, George Land n’umuyobozi w’ibikorwa by’umukino Basket muri NBA Africa witwa Frank Traoré.

Perezida wa FERWABA Bwana Mugwiza yagize ati: “Uyu mushinga watangijwe mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya NBA Afraca na Federasiyo ya Basketball mu Rwanda hagamijwe kuzamura ubumenyi mu mikino no gutanga ibikorwa remezo byo ku rwego rwo hejuru ku bakinnyi ba Basketball bafite impano.”

Umuyobozi wa NBA Africa witwa Victor Williams yavuze ko batanga ibikorwa remezo bagamije gufasha abana bo mu bihugu bakorana nabyo kuzamura urwego rwabo rw’imikinire.

Avuga ko bazakomeza gukorana n’abo kugira ngo urubyiruko rwo muri ibyo bihugu rugira ibikenewe byose ngo rube abahanga muri uwo mukino.

Ati: “Gutanga ikibuga cya Basketball gishya cyavuguruwe  n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda biri mu byo twiyemeje kuva kera kugira ngo Basketball igere ku rubyiruko rwo muri Afurika.”

Muri kiriya kigo hazajya haberamo n’ingando n’amavuriro by’abakiri bato muri NBA.

Abana bazajya baza kuhigira uriya mukino bazajya bahabwa amahugurwa y’ubumenyi  byibanda ku buzima no kubaho neza, ubuyobozi, gukorera hamwe no gutumanaho.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko imikino ari ingenzi  mu gufasha abana kwiga kandi bituma barushaho kubana kivandimwe.

Biteganyijwe ko abana 4000 bazajya basimburanwa kwigira Basketball muri iki kibuga

Aurore Munyangaju yabwiye abanyeshuri bo muri Lycee de Kigali ko bagomba guhora bakina Basketball, bakarangwa n’ikinyabupfura kandi bagahora baharanira gutsinda.

Yababwiye ko nawe yakiniye Basketball kuri icyo kibuga, ababwira ko bo bagize amahirwe y’uko bazakinira ahantu hameze neza kurushaho, bityo abasaba kuzahafata neza.

NBA Africa NBA Afurika ni ikigo cyihariye cyashinzwe muri Gicurasi 2021.

Gikora ubucuruzi bwa NBA muri Afurika, harimo Basketball Africa League (BAL) hamwe n’ibigo bya shampiyona i Cairo mu Misiri; Dakar muri Senegali na Lagos muri Nigeria.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version