Ubufatanye Bw’Abanyarwanda N’Abashinwa Mu Kuzana Ibicuruzwa Biva Muri Aziya

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Nyakanga, 2022 i Kigali hatangijwe ku mugaragaro ubufatanye hagati y’abashoramari b’Abanyarwanda n’Absshinwa bihurije mu Kigo bise Asia Africa Logistics Ltd. Intego yabo ni ugufasha abasanzwe batumiza ibicuruzwa hanze( muri Aziya) bikabigeza ku byambu byegereye u Rwanda kurushaho ari byo  Dar es Saalam na Mombasa.

Abatekereje gukora kiriya kigo bavuga ko bazakora uko bashoboye imizigo abacuruzi batumije ikajya igera ku byambu ku gihe kandi itekanye.

Basezeranyije abacuruzi b’Abanyarwanda ko ibicuruzwa byabo bizabageraho mu mutekano kandi ku giciro bise ko ‘kidakanganye’.

Imizigo izaranwa n’indege, indi izanwe n’ubwato, indi ice ku butaka.

- Advertisement -

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri kiriya kigo witwa Gérald Munyeragwe avuga ko hari n’abakozi bafite  bazakorera ku mipaka nka Gatuna, Rusumo n’ahandi.

Munyeragwe avuga ko mu kazi kabo bibanda mu kumenya uburenganzira bw’umukiliya.

Ati: “ Abakiliya bagomba kudutandukanya na kampani zakoze nabi zikabahemukira. Twe tuzamenya aho umukiliya atuye, icyo akora, icyo yifuza ko twamukorera tukagikora.”

Gérald Munyeragwe

Yunzemo ko mu rwego rwo kwirinda ko bazashaka umukiliya bakamubura kubera ko telefoni ye yavuyeho, bamwaka na email ye cyangwa indi nomero ya telefoni yaba abonekaho.

Hagati aho kandi baba baganira nawe bamumenyesha aho ibicuruzwa bye bigeze, niba hari ingorane yabonetse bakayimubwira n’ibindi bijyanye n’urugendo rwabyo.

Iyo umuzigo ugeze ku cyambu ugahabwa nomero, huzuzwa impapuro zabugenewe ubundi bakawushyira mu ikamyo, nomero y’uyitwaye igafatwa ndetse ngo iyo bibaye ngombwa ihabwa n’umukiliya akayitunga kugira ngo nawe ajye amubaza aho ibicuruzwa bye bigeze.

Ati: “ Tuba tugira ngo duhe umukiliya uburyo bwo kumenya aho umuzigo we ugeze, abone uburyo bwo kureba niba koko wihuta bityo abone ko iminsi yari asanzwe akoresha atumiza ibicuruzwa igabanutse.”

Ubusanzwe kugira ngo ibicuruzwa bigere mu Rwanda akenshi bimara iminsi iri hagati ya 40 na 45.

Hari n’ibitebuka bikagera ku mucuruzi mu byumweru bibiri, byose biterwa n’aho biturutse.

Munyeragwe avuga ko iyo ari yo mpamvu umukiliya aba agomba kumenyeshwa uko urugendo rw’umuzigo we ruhagaze kandi mu gihe kidahindagurika.

Umucuruzi witwa Devotha yabwiye Taarifa ko akurikije ibisobanuro abayobora Ikigo Asia Africa Logistics Ltd babahaye, yizeye ko gukorana nabo bizamwungura.

Avuga ko asanzwe arangura  inkweto nawe akaziranguza i Kigali.

Azitumiza mu Bushinwa no mu Buhinde.

Devotha avuga ko we hari ubwo inkweto yatumije zamugeragaho zimaze amezi abiri.

Ati: “ Biduhombya umwanya wo gutegereza. Uwo mwanya utegereje wagombye kuba uri gukora ibindi kandi iyo hari abandi batumije ibintu nk’ibyawe bigatanga ibyawe kuhagera baragukorana bikaguhombya. Umwanya uraduhenda kurusha ibindi. Aho ibicuruzwa biziye niho dukora akazi.”

Avuga ko imikoranire na bariya bacuruzi izaba mwiza ariko nanone akavuga ko ibyo guhendukirwa bizaterwa n’uburyo ibiciro byabo bizaba bimeze.

Mu buryo busanzwe, Devotha avuga ko bajyaga bajya hanze bagaciririkanya n’abacuruzi bo mu Bushinwa ku biciro by’ikiguzi runaka kuko ababa bagurisha baba ari benshi ariko ngo kuko bizaba bisa n’aho bikorwa n’ikigo kimwe ubwikorezi bushobora kuzabahenda.

Icyakora ashima ko byibura kiriya kigo kigiye gukorana nabo, ahasigaye ngo ibindi ni ukubitega amaso.

Ikigo Asia Africa Logistics Ltd ni ikigo kimaze imyaka itandatu gikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version