Ese DRC Izigera Ibabarira u Bubiligi Ku Bibi Bwayikoreye Mu Gihe Cy’Ubukoloni?

Umwaka wa 2022 ni umwaka uvuze byinshi ku mubano w’ejo hazaza hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’u Bubiligi. Niwo mwaka umwami w’u Bubiligi yasuye Kinshasa ndetse ni nawo ubutegetsi bw’i Brussels bwahereye ubw’i Kinshasa iryinyo rya Patrice Lumumba nk’ikimenyetso cyo kugira ngo ubwiyunge buboneke.

Ariko se mu by’ukuri ubu bwiyunge burashoboka mu gihe kirambye?

Ni gute umubano ushoboka hagati y’igihugu gikennye( kandi gikize mu mutungo kamere) n’igihugu gikize ariko bimwe mu byagikikije bikaba byarasahuwe muri kiriya gikennye?

Muri Kamena, 2022, umwami w’Ababiligi witwa Filipo yasuye Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Kwmamaza -

Icyo gihe yavuze ko ababajwe n’ibyo igihugu cye  cyakoreye abahoze batuye Congo mu gihe cy’Ubukoloni.

Umwami w’u Bubiligi Filipo asuhuza Perezida Tshisekedi

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi witwa Alexander De Croo nawe yigeze kuvuga ko Ababiligi bumva bafite ingingimira ku mutima kubera uruhare  bagize mu mateka mabi ya Congo mu gihe cy’Ubukoloni.

Yongeyeho ko iyo ngingimira ishingiye no kuba barishe Patrice Lumumba, mu mwaka wa 1961.

Nyuma y’urugendo rw’umwami w’u Bubiligi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida w’iki gihugu Félix Tshisekedi yavuze ko icy’ingenzi ubu ari ukureba imbere hazaza kurusha gutsimbarara ku kahise.

Yumva ko gukorana neza n’u Bubiligi bizaba uburyo bwiza bwo gukurura abashoramari b’i Brussels bakaza gushora ayabo mu gihugu cye.

Ku rundi ruhande ariko, hari bamwe bavuga ko iby’uko ‘umurenzo wera ibijumba’ bitagombye kuba ari byo byimirizwa imbere.

Umusenateri witwa Francine Nkanga agira ati: “Ntabwo dushobora kurenza amaso amateka yacu ngo turangamire imbere hazaza igihe cyose u Bubiligi butarasaba imbabazi mu buryo bweruye kandi bugatanga impozamarira ifatika.”

Amagambo ya Senateri Nkanga yerekana ko n’ubwo ubuyobozi hagati y’ibihugu byombi bwifuza ko ibyo gutsimbarara ku k’ejo byavaho, amateka y’ibihugu byombi atazabura kugaruka ku bitugu by’ababiyobora n’ababituye by’umwihariko.

Muri Nyakanga, 2020 u Bubiligi bwashyizeho Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko igamije gusuzuma uruhare rw’u Bubiligi mu bibi byakorewe muri Congo mu gihe cy’Ubukoloni n’ingaruka zabyo mu gihe kirambye.

Kugeza ubu iyi Komisiyo ntirageza kuri Sena ibyo yagezeho ariko byitezwe ko raporo izasohoka mu mpera z’umwaka wa 2022.

Iriya Komisiyo kandi izaha Sena y’u Bubiligi ibisobanuro birambuye ku myitwarire y’Ababiligi ku Banyarwanda n’Abarundi mu gihe cy’Ubukoloni.

Uyu ni umurimo munini cyane.

Ni umurimo ugomba guhuriza hamwe abahanga mu ngeri zitandukanye barimo abanyamateka, abanyamategeko, abahanga mu mibanire y’abantu n’abandi.

Abagize iriya Komisiyo bazabwira isi uko Ababiligi bitwaye imbere y’abaturage b’ibihugu byari mu bifite amateka akomeye mu gace k’Ibiyaga bigari.

Bazasesengura kandi batangaze uko Ababiligi b’Abakoloni bitwaye haba mu mibanire yabo n’abaturage, imibanire yabo n’abategetsi, imibanire yabo n’abanyamadini ndetse n’uruhare rw’ibigo by’u Bubiligi mu mubano wabwo na biriya bihugu.

Bizakorwa hashingiwe ku myaka itandukanye harimo uwo u Bubiligi bwamaze butegekwa n’Umwami Leopold II(19885, 1908-1908),bakareba imibanire y’ubutegetsi bw’u Bubiligi n’u Rwanda n’u Burundi ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 1919 kugeza mu mwaka wa 1962.

Umwe mu Badepite bagize iriya Komisiyo akaba ari nawe uyoboye iriya Komisiyo yitwa Wouter De Vriendt avuga ko bafite akazi kanini kandi gasaba kwirinda kubogama.

Hari abadashira amakenga ibizayivamo

Mu Bubiligi ubwaho hari Ababiligi bafite inkomoko muri Afurika no muri DRC by’umwihariko bibaza k’ukutabogama kw’iriya raporo.

Banabishingira ku ngingo y’uko n’abagize iriya Komisiyo nta Birabura cyangwa abandi bafite inkomoko muri Afurika benshi bayirimo.

Ni Komisiyo yiganjemo abahanga muri Kaminuza ariko batarimo abakomoka ku bagizweho uruhare n’ariya mateka bamwe basoma bagashesha urumeza.

Umwarimu w’amateka witwa Anne-Sophie Gijs yigeze kwandika mu Kinyamakuru The Conversation ko iyo arebye ingaruka z’amateka y’Ubukoloni hagati y’Afurika n’u Burayi asanga kumva ko hari bamwe bakwibagirwa ibyabaye ngo ni ukugira ngo ‘ejo hazaza hazabe heza’ ku ruhande rumwe byaba ari ukwibeshya.

Anne-Sophie Gijs ni umuhanga mu mateka y’Ubukoloni muri Afurika

Avuga ko abo amateka ashinja guhemukira abandi bagombye kubasaba imbabazi bitari ibya nyirarureshwa.

Akazi k’abahanga bagize iriya Komisiyo ni kanini.

Mu rwego rwo kwirinda ko kaba kenshi kurenza ako bashobora gusesengura, byabaye ngombwa ko buri Cyumweru hari ibyo bageza ku babatumye.

Babereka ibyo bagezeho byerekana uruhare rwa bamwe mu banyapolitiki n’abandi bakoreraga muri Congo bagize mu byahakorewe.

Ibyo bagezeho babijyaho impaka, bakareba aho ubwiyunge bwaturuka n’icyakorwa ngo abakomoka ku bahemukiwe mu gihe cy’ubukoloni bazahabwe impozamarira.

Ibi ariko ntibibura kuzana n’impaka zikomeye hibazwa ingano y’impozamarira yatangwa, uwihabwa, igihe yatangirwa n’uwayitanga.

Hari n’abavuga ko ibyo gutsimbarara ku kahise byagombye kuba bishyizwe ku ruhande ahubwo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC kikaba ari cyo kitabwaho.

Icyakora hari na bamwe mu bagize diaspora y’abaturage ba DRC bake bahabwa ijambo ngo bagire icyo batangaza ku byavugwaho bikazanashyirwa muri iriya raporo.

Imyanzuro izatangwa muri iriya raporo niyo izaba ingorabahizi kubera ko igomba kuba ari imyanzuro inogeye cyane cyane abavuga ko bahemukiwe ariko nanone idacishije bugufi abavugwaho guhemuka kugira ngo batagira ipfunwe.

Wa munyamateka twavuze haruguru avuga ko n’ubwo abanyapolitiki bakwatura bagasaba imbabazi ndetse bakagira n’indishyi batanga, ubwabyo ngo biba ari nk’agatonyanga mu Nyanja.

Raporo y’abahanga bagize iriya Komisiyo izasohoka mu Ukuboza, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version