Na Bernard Ntaganda Arashaka Gukurwaho Ubusembwa

Me Ntaganda Bernard usanzwe uyobora PS Imberakuri, uruhande rutaremerwa nk’ishyaka mu Rwanda, yatangaje ko yatanze ikirego mu rukiko rukuru asaba ihanagurabusembwa. Avuga ko ashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda.

Iby’iki kirego byasohotse mu itangazo PS Imberakuri ya Me Ntaganda yaraye itangaje.

Muri ryo havugwamo  ko  ‘taliki ya 4, Werurwe 2019 , Me Ntaganda Bernard  yandikiye Urukiko rukuru arusaba gukoresha ububasha ruhabwa n’amategeko kugira ngo rumuhanagureho ubusembwa ariko ntirwamusubiza.’

Rikomeza rivuga ko Me Ntaganda Bernard agifite ubushake bwo gukomeza guhatana mu matora ateganyijwe ku 15, Nyakanga, 2024 bityo agasaba urukiko kumukuraho ubusembwa.

- Advertisement -

Hari igika muri icyo tangazo kigira kiti: “ “ Ni muri urwo rwego Me Ntaganda Bernard yiyemeje nanone kuzahatana na Perezida Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 15, Nyakanga, 2024 bityo akaba asaba urukiko rukuru gukuraho iyo nzitizi y’ubusembwa.”

Muri Gicurasi 2022, Me Ntaganda Bernard yigeze kubwira itangazamakuru ko ashaka kwiyamamaza mu matora kuko yifuza ko Demukarasi n’uburenganzira bwa muntu bitera imbere mu Rwanda.

Icyo gihe yagize  ati: “Icyemezo gishingiye kuba turi abanyapolitiki, dufite ishyaka rya politiki kandi ishyaka rya politiki ntabwo ari ishyirahamwe rihinga amateke, riba rigamije ubuvugizi, gufata rero icyo cyemezo ni uko tuba twifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda, imiyoborere y’igihugu igahinduka.”

Avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho, bisaba ko umuntu ajya mu nzego ziyobora igihugu, akajya mu mwaka w’Umukuru w’Igihugu bityo agashobora gushyira mu bikorwa gahunda za politiki aba afite.

PS Imberakuri ya Me Ntagamda yashinzwe taliki 17, Nyakanga, 2009; yemezwa mu igazeti ya Leta ku ya 09, Ugushyingo uwo mwaka ariko iza gucikamo ibice.

Igice cyemewe n’amategeko y’u Rwanda kiyobowe na Christine Mukabunani, akaba ari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko.

Bernard Ntaganda yamaze imyaka ine afunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko.

Yarangije igihano cye taliki ya 04 Kamena, 2014 ararekurwa ariko akomeza kugaragara mu bikorwa bya politiki.

Hagati aho, undi munyapolitiki witwa Ingabire Victoire Umuhoza nawe aherutse gusaba urukiko rukuru kumuhanaguraho ubusembwa kuko yarangije imyaka itanu igenwa n’itegeko ngo umuntu asabe guhanagurwaho ubusembwa.

Ifoto: Bernard Ntaganda@BBC 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version