Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Dr Faustin Nzezilyayo na mugenzi we wa Singapore Sundaresh Menon baraye basinye amasezerano y’ubufatanye mu butabera. Ni indi ntambwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Singapore nyuma y’ubusanzwe buhari mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu by’ubutabera yarushijeho gushimangirwa kuri uyu wa Mbere taliki 14, Werurwe, 2022 kuko hari hasanzwe andi yasinywe muri Mata, 2021 mu Cyongereza yiswe Memorandum of Understanding for Judicial Cooperation and the Memorandum of Guidance as to the Enforcement of Money Judgments.
Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda wiwa Harrison Mutabazi rivuga ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Dr Faustin Ntezilyayo yishimiye ko ibyemeranyijweho mu bufatanye mu by’ubutabera mu mwaka ushize( 2021) byagezwe ho ku kigero gishimishije kandi ko bitanga icyizere ko n’ibindi bizakorwa nk’uko byemeranyijwe.
Muri ibyo harimo amahugurwa ku mpande zombi agamije kongerera abacamanza n’abakora muri uru rwego ubumenyi bacyeneye kugira ngo banoze akazi kabo.
Mu kazi kabo harimo gutanga ubutabera ku byaha bitandukanye birimo ibifite aho bihuriye n’ubukungu n’imari n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Uwo muri Singapore we witwa Menon avuga ko igihugu cye gisanganywe imikoranire myiza n’u Rwanda kandi ko izakomeza .
Ngo n’ubwo ibi bihugu byombi ari bito, ariko bifite imikoranire ihebuje mu nzego nyinshi harimo no gutanga ubutabera bunoze.
Dr. Ntezilyayo Faustin uyobora Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda avuga ko u Rwanda rwashyizeho Komite ngenzuzi na Komite Nshingwabikorwa zifite inshingano yo kureba uko amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera u Rwanda ruyashyira mu bikorwa.