Gen Kainerugaba Muhoozi Yongeye Guhura Na Perezida Kagame

Nyuma y’igihe gito yari amaze aje mu Rwanda guhura na Perezida warwo Paul Kagame, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Mbere taliki 15, Werurwe, 2022 nabwo yageze mu Rwanda aje kuganira nawe ku zindi ngingo zirebana no kunoza umubano hagati y’u  Rwanda na Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni umuhugu wa Perezida Museveni, umujyanama we mu bya gisirikare ndetse akaba ari nawe Mugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe, kuri uyu wa Mbere yakiriwe na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

- Advertisement -

Mu masaha y’igicamunsi yahuye na Perezida Paul Kagame mu Biro bye Village Urugwiro bagirana ibiganiro ariko Ibiro by’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda ntibiragira icyo bitangaza ku byo aba bayobozi baganiriyeho.

Gen Kainerugaba agarutse mu Rwanda nta gihe kinini gishize n’ahavuye.

Nyuma yo kuhava hari intambwe yahise iterwa mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda .

Imwe muri zo ni uko Major General Abel Kandiho wayoboraga Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda yahise akurwa kuri uriya mwanya.

Uyu mugabo yashinjwaga n’u Rwanda gukoresha ububasha afite agahohotera abaturage barwo bagiye muri kiriya gihugu gushaka amaramuko.

Indi ntambwe ni uko bidatinzeu Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna, usanzwe ari umupaka ukoreshwa cyane hagati y’ubucuruzi bw’ibi bihugu.

Gen Muhoozi yari aherutse gutangaza ko azagaruka mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame ku zindi ngingo.

Mu mpera za Gashyantare, 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse kuri Twitter ko nyuma y’uko yari aherutse gusura u Rwanda akaganira na Perezida Kagame yita ‘Uncle’(Nyirarume), mu minsi micye iri imbere azongera kugaruka mu Rwanda.

Yanditse ko nyuma y’aho aviriye mu Rwanda, yakomeje kuganira na Perezida Kagame  bemeranya ko Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba azagaruka gusura u Rwanda bakaganira ku zindi ngingo ‘zireba umubano mwiza hagati’ ya Kigali na Kampala.

Icyo gihe yaranditse ati: “ Nyuma y’uko kuganira na Marume, Perezida Kagame, mu gitondo cy’uyu munsi twemeranyije ko nzagaruka mu Rwanda mu minsi micye iri imbere tukaganira ku bibazo bisigaye bireba Uganda n’u Rwanda.”

Aho  Gen Muhoozi agereye muri Uganda avuye kubonana na Perezida Kagame ubwo aheruka ino,  abo mu mutwe w’iterabwoba uvuga ko ushaka gukuraho ubutegetsi bwa Kigali bakutse umutima.

Umutima warushijeho gukuka ubwo Lt Gen Muhoozi yasabaga abo muri RNC kudakoresha Uganda ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version