Ubuhamya Bw’Uwigishijwe Na Gicondo Murumuna Wa Prof Kigabo Witabye Imana

Sophany Gicondo ni murumuna wa Prof Thomas Kigabo, bombi bitabye Imana mu bihe bitandukanye. Umwe mubo Gicondo yigishije ubugenge mu mashuri yisumbuye witwa Alphonse Rutarindwa  yabwiye Taarifa ko atazibagirwa uburyo Gicondo yabahaga ingero zibumvisha isomo mu buryo bworoshye.

Icyo gihe Sophany Gicondo yigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gasetsa mu cyahoze ari Komini Kigarama muri Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma.

Alphonse Rutarindwa wigishijwe na nyakwigendera Gicondo yatubwiye ko yari afite uburyo bwihariye bwo gusobanura Ubugenge[Physics], akabikora asetsa kandi umunyeshuri akabyumva neza.

Avuga ko kubera ko ubugenge ari isomo rivuna ubwonko, kuryiga binyuze mu ngero zumvikana kandi zisekeje bituma ubwonko butarirambirwa.

- Kwmamaza -

Yatubwiye ati: “ Yari umuhanga cyane ucecetse yakundaga kuganira n’abanyeshuri mu matsinda mato. Icyo gihe nkeka ko hari ahagana 1997. Yishaga  physics mu kigo hose, akaduha ingero zisekeje kandi zo mu buzima busanzwe.”

Yatubwiye ko hari ubwo Sophany Gicondo yabigishije isomo ry’ibiyega(movement)aza kwitangaho urugero kugira ngo abumvishe ko umubyimba n’uburemere bw’ikiyega(imodoka, moto…)bugira ingaruka ku muvuduko wacyo.

Ngo yarababwiye ati: “Murebe ukuntu ngana[yari munini], ubwo rero kariya kana[avuga Rutarindwa] twirutse nta kabuza kansiga kuko iyo ikintu kiruka iyo ari kinini kiba kikoreye umubyimba wacyo bityo bikagira ingaruka ku muvuduko gifite.”

Ikindi avuga ko cyarangaga nyakwigendera ni uko atajyaga arakarira abanyeshuri ahubwo yabagiraga inama z’uko bakwiga bakamenya ubugenge n’andi masomo.

Alphonse Rutarindwa

Yishimira ko ubu yabaye umugabo ukorera Leta, ubumenyi afite akaba abukesha nyakwigendera Sophany Gicondo n’abandi barimu bamwigishije.

Gicondo yabaga muri Australie abana n’umuryango we.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.

Apfuye afite  imyaka 55 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n’umugore we n’abana.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version