Ntiharamenyekana igihe nyacyo bizabera, ariko ikizwi ni uko Israel iri gutegura igitero vuba aha kuri Iran nk’uko itangazamakuru ryo muri ibi bihugu byombi ribyemeza.
Si ho gusa babivuga batyo ahubwo no muri Amerika niyo ntero, bakemeza ko ibiganiro byo kubuza Iran gukora Iranium biri gukorwa hagati yayo na Amerika nibidatanga umusaruro, hazakurikiraho intambara.
Ikinyamakuru NBC cyatangaje inkuru yasubiwemo na The Jerusalem Post ivuga ko hari ahantu hatanu cyakuye amakuru yemeza ko Israel izatera Iran mu gihe gito kiri imbere.
Israel ivuga ko ibyo bitero izabikora niyo yaba idashyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Andi makuru ya CBS avuga ko i Yeruzalemu bamaze kwitegura mu buryo bufatika gutera Iran.
Iran nayo ntisinziriye kuko Minisitri wayo w’ingabo yabwiye abanyamakuru ko uzayitera wese izamwivuna.
I Teheran bavuga kandi ko batazareka gutunganya ubutare bwa Iranium ngo babukoreshe mu guteza imbere inganda zabo, ibintu Abanyamerika na Israel bavuga ko ari urwitwazo.
Ingabo z’iki gihugu kandi ziherutse gukora imyitozo ya gisirikare yo kwereka abanzi bacyo ko uzahirahira akagitera azaba ashaka urupfu.
Mu rwego rwo kwirinda ingaruza zazagera ku basirikare bayo baba muri Iraq n’abakozi ba Ambasade yayo i Bagdad, Amerika yasabye abakozi badakenewe mu mirimo ihambaye gutaha.
Umwuka w’intambara hagati ya Iran na Israel umaze igihe ariko ntiraba intambara yeruye.
Abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko umunsi yabaye, izaba ari kirimbuzi kurusha iziri ahandi hose muri iki gihe.
Abasomyi bakwiye kumenya ko Israel na Iran ari ibihugu bidaturanye na gato.
Inzira ya bugufi ariko yo mu ndege yo kuva muri Israel kugera muri Iran ireshya na Kilometero 1,724.48 naho iya bugufi uciye ku butaka ni Kilometero1,337.64.
Kugira ngo ugereyo, ushobora guca muri Turikiya, Lebanon, Jordan, Iraq na Arabie Saoudite.