Ubuhuza Ni Ingenzi Kurusha Imanza Mu Nkiko- Dr. Ntezilyayo

Ibi ni ibyagarutsweho n’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda bari bamaze amezi atatu bahugurirwa ku kamaro k’ubuhuza n’uburyo bwakorwa kinyamwuga.

Ayo mahugurwa yahuje abakora mu buganzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza ndetse ndetse n’abunganira abandi mu nkiko.

Abahuguwe bavuga ko basobanukiwe n’uko ubuhuza ari amasomo akwiye gutangwa kinyamwuga, ntibibe ibintu runaka akora binyuze mu gushyira mu gaciro no mu buryo abyumva.

Umwe muribo witwa Bagabo avuga ko bigishijwe uburyo ubuhuza bwa kinyamwuga bukorwa.

- Advertisement -

Ati: “ Abantu bose bakora ubuhuza ariko siko abantu bose bakora ubuhuza bwa kinyamwuga. Ubu twashoboye gutozwa uburyo bwo gukora ubuhuza bya kinyamwuga”.

Intego y’ubuhuza ni ukugabanya imanza zijya mu nkiko, inyinshi zigakemurwa binyuze mu buhuza.

Gukora ubuhuza bishingira ku ukubanza kumva neza ibibazo hagati y’abafitanye ibibazo hanyuma ukumva uburyo bw’ubuhuza wakoresha ngo ubunge.

Ku rundi ruhande, abahanga mu by’amategeko bavuga kuba hari ibibazo byakemuwe na Gacaca binyuze mu kuburanisha imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko hari n’ibindi byakemurwa n’ubuhuza buramutse bukoze neza.

Me Moïse Nkundabarashi uyobora urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko ubuhuza ari bumwe mu buryo bwiza bwakoreshwa mu gukemura amakimbirane bikarangira amahoro bitabaye ngombwa ko habaho urubanza n’irangizarubanza.

Irangizarubanza ni uburyo bwa nyuma bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko  kandi riherekezwa n’uko uwatsinzwe asigarana akangononwa.

Nkundabarashi avuga ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rufite ikibazo cy’imanza nyinshi zitaraburanishwa kandi zidasiba kwiyongera.

Kuri we, ubuhuza bwagabanya umubare w’izindi manza zinjizwa mu nkiko zigatinda kuburanishwa kubera ubuke bw’abacamanza ndetse bikagabanya n’amafaranga ababuranyi batanga mu gihe cyose cy’urubanza.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof Faustin Ntezilyayo nawe ashima ko ubuhuza ari ingenzi mu butabera bwunga.

Ashima ko umubare w’abuhugurwa mu by’ubuhuza wiyongera kandi akavuga ko abo ari abantu b’ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Yasabye abahuguriwe gukora ubuhuza kinyamwuga.

Ati: “ Ndabasaba gukomeza gukarishya ubwenge bwanyu kugira ngo muzafashe abaturage kugera ku butabera bunyuze mu mahoro”.

Ntezilyayo yashimiye abantu bose bagira uruhare mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda kugera ku ntego zabwo zo kubanisha Abanyarwanda mu mahoro.

Akamaro k’ubuhuza mu rwego rw’imari

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko akamaro k’ubuhuza mu manza Abanyarwanda baburana, harimo no kuzigama amafaranga yari buzakoreshwe mu manza kuva zitangiye kugeza zirangiye.

Imibare yigeze gutangazwa n’Urukiko rw’ikirenga ivuga ko hagati y’umwaka wa  2019 n’uwa 2022, imanza 3000 zaciwe binyuze mu buhuza, bituma Frw 11, 133, 217, 956  azigamwa kubera ko atigeze yishyurwa muri iyo kurukuru yo mu nkiko.

Bivuze ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bindi byagiriye abantu akamaro n’igihugu muri rusange.

Mu mibanire y’Abanyarwanda kandi hashinzwe  n’Urwego rw’Abunzi.

Ni urwego rufite inshingano  zireba ibigendanye n’ imbonezamubano kandi abakora muri uru rwego bareba imanza zifite agaciro katarenze Miliyoni Frw 3.

Mu mwaka wa 2018 amabwiriza yagengaga ubuhuza yaravuguruwe ashyirwa ku rwego rwo kuba mu miburanishe y’ibyaha biregerwa mu nkiko.

Intego y’ubutabera bw’u Rwanda ni ugufasha abafitanye ibibazo kwiyunga, bigatuma bakomeza kubana neza n’ubwo hari ibyo babaga bapfa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo avuga ko ubuhuza buzakomeza kwitabwa ho kugira ngo butange umusaruro bwitezweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version