Ubukangurambaga Bwa Kambanda Ashishikariza Intiti Gukora Jenoside

GITARAMA, RWANDA: Rwandan interim Prime Minister Jean Kambanda speaks to the media at his headquarters in Gitarama 27 May 1994. Kambanda was quoted as saying: "We are not at war with the Tutsis, we are at war with Uganda". According to UN reports, the Rwandan Patriotic Front rebels are advancing on to Gitarama. (Photo credit should read ALEXANDER JOE/AFP via Getty Images)

Taliki 06, Mata, 1994, nibwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyrien Ntaryamira yahanuwe ishyana n’abari bariyirimo bose.

Habyarimana na Ntaryamira bari bavuye Arusha muri Tanzania mu mishyikirano hamwe na RPF.

Yari imishyikirano y’amahoro kugira ngo intambara yari imaze imyaka ine ihagarare.

Leta ya Habyarimana ariko yari itsimbaraye ku ngingo yo kudasaranganya ubutegetsi n’Inkotanyi, ariko ku rundi ruhande, we[Habyarimana] yari yaramaze kwemeza ko hagomba kubaho Guverinoma y’Inzibacyuho ihuriweho n’impande zose zari muri kiriya kibazo.

- Kwmamaza -

Nyuma y’uko indege ihanuwe, ibintu byahise bihinduka, igikuba gicika mu Rwanda.

Uwari umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Colonel Théoneste Bagosora  yahise ashyiraho Komite idasanzwe yo kuyobora igihugu kuko ibintu byari bimaze guhinduka nabi kandi vuba cyane.

Bucyeye, ni ukuvuga taliki 07, Mata, 1994, uwari Minisitiri w’Intebe Madamu Agathe Uwiringiyimana yarishwe.

Uwari umunyamakuru wa RTLM ( Radio- Television de Milles Collines) witwa Bemeriki Valérie yigeze kubwira Igihe ko ubutegetsi bwari ho muri kiriya gihe bwavugaga ko bufite amakuru y’uko Uwiringiyimana yari afite gahunda yo gukora coup d’état.

Ya Komite idasanzwe yashyizweho na Bagosora, yemeje ko Dr Théodore Sindikubwabo aba Perezida wa Guverinoma y’inzibacyuho, bise ko ari iy’ABATABAZI.

Hari Taliki 09, Mata, 1994.

Uwo munsi kandi nibwo itsinda ry’abasirikare ryagiye kwa Jean Kambanda riramufata rimuzana muri Ecole Supérieure Militaire ( ESM) abwirwa ko agizwe Minisitiri w’Intebe.

Kugeza ubu rero, iby’amasezerano ya Arusha byari byabaye impfabusa.

Ni amasezerano yari yarashyizweho umukono taliki 03, Kanama, 1993.

Inkotanyi zo zari zirimbanyije  ku rugamba, ziri kotsa igitutu Leta yayoborwaga na Guverinoma y’Abatabazi.

Mu masezerano ya Arusha, harimo ingingo y’uko Faustin Twagiramungu wari uhagarariye ishyaka  MDR(Mouvement Démocratique-Républicain) ari we uzaba Minisitiri w’Intebe mu gihe igihugu kizaba kiyoborwa n’Inzibacyuho yari iteganyijwe muri ariya masezerano.

Gusa siko byagenze kuko ya Komite twavuze haruguru yagennye Jean Kambanda ngo abe  Minisitiri w’Intebe.

Kambanda yavutse mu mwaka wa 1955, yiga iby’amabanki ndetse abikuramo impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza.

Muri Mata, 1994 yari Visi Perezida wa MDR muri Perefegitura ya Butare.

Yamaze igihe kinini akora muri Union des Banques Populaires  du Rwanda (BPR).

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda yazengurutse henshi mu Rwanda, ashishikariza urubyiruko kuba nkawe, narwo rukajya rwitwaza imbunda ngo ruhangane n’umwanzi.

Ibya gushyira mu bikorwa Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire, byari bimwe mu byagarukwagaho mu Nama y’Abaminisitiri, ingingo nkuru ikaba iy’uko Abatutsi ibyabo bigomba kurangira kuko ngo ari bo bari nyirabayazana w’akaga u Rwanda rwari rufite.

Mu gihugu hose ba Perezida b’Interahamwe barateranaga bagakora inama bagashishikariza urubyiruko kwica Abatutsi kandi bakarebera hamwe abishwe n’abataricwa kugira ngo bashyiraho uburyo bwo kubahiga.

Buri muri bwo ni za bariyeri.

Bariyeri( roadbloks) zatumye n’Umututsi wabaga yashoboye gucika Interahamwe z’iwabo adashobora kugera kure kuko kurenga bariyeri imwe, ebyiri, eshatu…utaricwa byari igitangaza mu bindi.

Jean Kambanda na Sindikubwabo bakomeje kuyobora u Rwanda mu gihe cy’iminsi 100 Jenoside yamaze ikorwa ariko nanone ubutegetsi bwabo ntibwari buhamye kuko Inkotanyi zarimo zibashushubikanya, zibambura igihugu bari barananiwe guha umurongo ahubwo bakica bamwe mu bo cyabyaye.

Uko Kambanda Yatumye Intiti z’u Rwanda zijya mu bwicanyi…

Ku wa Gatandatu taliki 14, Gicurasi, 1994, Jean Kambanda yafashe imodoka yerekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda, i Butare.

Hari muri Komini Ngoma. Ubutumwa yari yahawe bwari ubwo gushaka bamwe mu barimu ba Kaminuza bashoboraga kujya mu gisikare ngo baze bafashe abandi basirikare kurwanya agatsiko yitaga ko kabajujubije k’INYENZI.

Muri imwe mu nyubako z’iriya Kaminuza hateraniye Inama yahuje abarimu, abanyeshuri n’abagize itsinda ryaherekeje Kambanda.

Yarababwiye ati: “ Ntidushobora  kwemera ko agatsiko k’Inyenzi kadukura ku butegetsi bw’igihugu cyacu kakabufata twe tukajya kwangara…”

Kuri we, ntibyashobokaga ko izo nyenzi nke zakwirukana mu Rwanda  ‘rubanda nyamwinshi’ yanganaga na miliyoni zirindwi.

Ikindi ni uko hari bamwe mu bayobozi b’ishyaka CDR( Coalition pour la Défense de la République) barimo uwari ushinzwe icengezamatwara witwaga Stanislas Simbizi bavuga ko izo nyenzi ( ni ukuvuga Abatutsi) zari zimaze igihe zica abaturage hirya no hino mu Rwanda.

Simbizi

Abategetsi b’u Rwanda rwo muri kiriya gihe bavugaga ko Inyenzi zavuye muri Uganda zije kumara Abanyarwanda.

Mu ijambo rye rero, Kambanda yabwiye abahanga bo muri Kaminuza y’u Rwanda ko igihe kigeze ngo bahuze amaboko batabare urwababyaye.

Ati: “ Abasirikare bonyine ntibabasha iyi ntambara, namwe mugomba kwimenya, mukirindira umutekano mukawurindira n’abandi.”

Kuba yarabwiraga abantu b’i Butare, ahantu yamaze igihe akorera, byari akarusho ko ibyo yabasaga babyumva vuba, bakabyitabira.

Guverinoma ye yari yarashyizeho uburyo buharambuye(master plan) bwo gushaka abarwanyi.

Jean Kambanda yabwiye ab’i Butare ko Guverinoma yifuza ko muri buri segiteri haboneka byibura abasore 100 batozwa urugamba kandi bagatozwa na Polisi ya Komini iyobowe na Burigadiye.

Yababwiye ko atari ngombwa ko abantu bava i Kigali ngo baze kubabwiriza gutabarira igihugu cyabo.

Kambanda yavuze ko abashaka kumenya igisirikare nibarangiza kwihuza, bazatozwa na Lt Col Aloys Simba wari usanzwe ari na Visi Perezida wa MRND muri Perefegitura ya Gikongoro.

Simba uyu yahamijwe  ibyaha by’uko yishe Abatutsi bari bahungiye i Kaduha.

N’ubwo imvugo ya Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yumvikanishaga ko Guverinoma yari ayoboye yari yihagazeho, ku rundi ruhande ibintu byari ibindi bindi!

Abasirikare b’Inkotanyi botsaga igitutu Inzirabwoba za Kambanda, Sindikubwabo, Bagosora n’abandi.

Bamaze kubona ko Kigali yugarijwe, aba bayobozi bimuriye Umurwa mukuru  ahitwa i Murambi, mu Karere ka Muhanga y’ubu.

Mu bukangurambaga n’icengezamatwara rye, Jean Kambanda yabwiye abaturage ko bidakwiye ko umuntu w’umugabo atinya imbunda.

Ati: “ Ntumureba ko nanjye nyifite?!”

Yabivugiye muri Komini Nyakabanda ya kiriya gihe( ubu ni mu Murenge wa Kibangu, muri Muhanga y’ubu).

Kambanda yasabye abaturage kwiga imbunda kandi ngo burya si iya abasirikare gusa.

Ati: “ Imbunda si iy’abasirikare gusa , nanjye ndayifite, umwanzi nakurasa nawe ujye umurasa.”

Ubwo yari kuri Kaminuza y’u Rwanda kandi yabwiye intiti z’aho ko burya kumenya gukasisha imbunda bidasaba ubumenyi buhambaye.

Kambanda yahaye abaturage imbunda, ababwira ko burya itari iy’abasirikare gusa

Ngo ubwo bari basanganywe burahagije.

Yabasabye kumva ko nabo babishobora kuko ngo n’Inkotanyi zarabishoboye.

Kambanda yabumvishije ko kuba Inkotanyi zifata abasore bato bakikoza muri Uganda bakagaruka bafite amapeti nka Captains cyangwa Majors, nabo babishobora bakiga kandi bakamenya neza imbunda ubundu bakivuna umwanzi.

Intego ye nka Minisitiri w’Intebe yari iy’uko buri Munyarwanda amenya imbunda, akaba umusikare mu buryo bwe.

Uwayoboraga Kaminuza y’u Rwanda muri kiriya gihe witwa Maurice Ntahobari yafashe insakazamajwi( micro) ashimira Jean Kambanda ku bukangurambaga bwe, amwizera ko Kaminuza izakora uko ishoboye ikubahiriza icyifuzo cye.

Muri iki gihe uyu Ntahobari aba muri Norvège.

Mu Byumweru bibiri byakurikiye igihe Jenoside yatangiriye, umugore wa Maurice Ntahobari witwa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri akaba n’umunyamategeko yasabye ubufasha Interahamwe ngo zimanuke zije i Kigali zize kwica Abatutsi b’i Butare.

Yashinze umuhungu we Arsène Shalom Ntahobari kuba umuhuzabikorwa w’imikorere y’Interahamwe.

Pauline Nyiramasuhuko kandi yari inshuti ya Agatha Habyarimana umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana kandi ni ubushuti bwa kera kuko bamenyaniye ku ishuri.

Mu mwaka wa 1982 umugabo wa  Nyiramasuhuko ni ukuvugaMaurice Ntahobari yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda  yitwaga CND( Conséil National pour Devéloppement).

Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Sindikubwabo na Kambanda buhirimye, Pauline Nyiramasuhuko n’umuryango we barahunze, ariko taliki 18, Nyakanga, 1997 uyu mugore yafatiwe muri Kenya ashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania.

Nyiramasuhuko yabaye umugore wa mbere wahamijwe  uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe mu byaha yahamijwe ni ugushishikariza Interahamwe n’abandi bicanyi gufata Abatutsi kazi ku ngufu, bakabasambanya ndetse ngo iyi yari imwe mu ntwaro ya Jenoside.

Ubuhamya bw’uwize muri Kaminuza y’u Rwanda…


Kanayire yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha ni ku itongo ry’ahahoze ari iwabo

Umwe mu banyeshuri bize muri Kaminuza y’u Rwanda mu myaka yo hambere witwa Laurence Kanayire wize ubumenyi bw’ibinyabuzima bitaboneshwa amaso bita microbiologie avuga ko Abatutsi bigaga muri iriya Kaminuza batotojwe kuva kera.

Yatangiye kuhiga mu mwaka wa 1979.

Avuga ko ubwo Inkotanyi zateraga mu mwaka wa 1990, Abatutsi babuze amahoro kuko ubutegetsi bwabafataga nk’Ibyitso byazo.

Kuri Kaminuza y’u Rwanda ngo haberaga inama kenshi kandi zikabera ahihishe.

Ati: “ Icyantangaje ni uko n’abakoraga isuku muri Kaminuza n’abatekeraga abanyeshuri nabo batumirwaga mu Biro by’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza bakitabira inama  ayoboye!”

Ikindi ni uko byari bigoye cyane ko Umututsi ava muri Perefegitura ya Butare ngo ajye mu yindi kuko byasabaga urupapuro rw’inzira(Laissez-Passer).

Ngo Umututsi yatinyaga kujya gusaba urupapuro rw’inzira, yanga ko bacyeka ko agiye kubacika.

Taliki 22, Mata, 1994 yagiye kwihisha ava muri Kaminuza ajya i Tumba, ni ukuvuga muri Kilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Butare rwagati.

Aho yahungiye yajyanye na bagenzi be, bajya kure ya Kaminuza .

Bari batunzwe n’ibiryo ingurube zasigazaga bakabizanirwa n’umukozi w’Umuhutu wazitagaho.

Yasangiye ibiryo n’ingurube kugeza ubwo Inkotanyi zamutabaraga ari kumwe n’abana be.

Yibuka ko kuri Kaminuza hari bamwe mu bakozi bayo bari barahawe udushoka two kwicisha Abatutsi.

Kanayire avuga ko taliki 19, Mata, 1994 Abatutsi benshi bazanywe muri Stade ya Huye na Stade Kamena bararaswa.

Bivugwa ko Abatutsi 220,000 ari bo biciwe muri Perefegitura ya Butare.

Ikindi ni uko abenshi mu banyapolitiki bari bakomeye muri Guverinoma y’Abatabazi bakomokaga muri Butare.

Barimo Dr Théodore Sindikubwabo, Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda na Gen Augustin Ndindiliyimana wayoboraga Gendarmie.

Kanayire yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akora muri imwe muri Laboratwari za Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha ubuhinzi n’ubworozi.

Ntabwo ari uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi waduhaye ubuhamya gusa kuko hari n’uwahoze ari Interahamwe witwa Dominique Ndahimana watubwiye ko taliki 12, Mata, 1994, uwayoboraga Interahamwe witwa  Jean Marie Vianne Habineza wasabye Abatutsi guhungira muri Kiliziya y’Isimbi.

Bijejwe ko ari ho bazarindirwa umutekano.

Icyakora ngo wari umugambi w’Interahamwe wo kubahuriza hamwe kugira ngo kubica bize koroha.

Abahahungiye barishwe, ibyabo birasahurwa.

Avuga  ko taliki 17, Mata, 1994  we na bagenzi be babwiwe ko bazasurwa na Sindikubwabo kandi ko ari we wari bubahe uburenganzira bwo gutangira kwica.

Basabwe kuzaza bitwaje intwaro za gakondo.

Ni ko byagenze kuko ubwo Perezida Sindikubwabo yahageraga yabahaye uburenganzira bwo kwica Abatutsi kandi ngo ubwicanyi bwatangiriye ku Batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Isimbi.

Ubwo Inkotanyi zafataga Butare, Ndahimana yarafashwe  araburanishwa arakatirwa arangiza igihano cya mu mwaka wa 2005.

Inkotanyi ziba ziraje…

Kananyire twavuze haruguru avuga ko taliki 03, Nyakanga, 1994 ari bwo abasirikare b’Inkotanyi bamurokoye ari kumwe na bagenzi be.

Icyo gihe Guverinoma y’Abatabazi yari yaratsinzwe, ingabo zayo zarakwiye imishwaro zisiga zisenye u Rwanda.

Umuryango FPR Inkotanyi wahise ushinga Guverinoma y’Ubumwe kandi koko ubu bumwe buragaraga kuko na Kanayire asigaye abana cyangwa akorana na bamwe mu bamuhigaga cyangwe benewabo.

Jean Kambanda wahoze wigisha abaturage ko imbunda atari iy’umusirikare gusa, yaje gufatirwa muri Kenya hari taliki 18, Nyakanga, 1997 ajyanwa Arusha kuburanishwa.

Bidatinze ni ukuvuga taliki 01, Gicurasi, 1998 yaje kwemera icyaha ahamwa n’ibyaha by’uko yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi n’ibindi byaha.

Kambanda yabwiye Perezida w’Urukiko ati: “ Kwemera icyaha mbikoze mbikuye ku mutima. Nta muntu wabimpatiye.”

Kambanda yabwiye Perezida w’Urukiko ati: “ Kwemera icyaha mbikoze mbikuye ku mutima. Nta muntu wabimpatiye.”

Yabaye Umuyobozi wa Guverinoma wa mbere mu mateka ya za Jenoside wemeye uruhare rutaziguye mu kuyishishikariza abandi kuva amasezerano mpuzamahanga yo kuyirwanya yashyirwaho umukono mu mwaka wa 1951.

Urukiko rwamukatiye gufungwa burundu, ubu ari muri Gereza y’ahitwa Koulikoro muri Mali.

Ni gereza abayifungiyemo babona ibikenewe byose birimo icyumba kirimo amahumbezi, ubwogero, akabati k’ibitabo n’ibindi umuntu yakwishimira.

Ku munsi bagenerwa $2 yo kugura ikinyamakuru cyo gusoma kandi bemerewe gusurwa.

Indyo bafata ni indyo yuzuye yaryohera buri wese ugihumeka.

Ikibabaje ni uko hari miliyoni y’abana, abagore, abagabo, abafite n’abadafite ubumuga… bose b’Abatutsi bishwe bigizwemo uruhare na Kambanda n’abandi nkawe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version