Ubukire Bwa Isabel Dos Santos Bugeze Ahabi

Niwe mugore umaze igihe kirekire ari umukire wa mbere mu bandi bagore bose ba  Afurika. Kubera ibibazo bya politiki byabaye kuri Se wahoze ayobora Angola, byatumye n’abandi bagize umuryango we, harimo na Isabel Dos Santos ubwe, bagira ibibazo by’ubukungu ndetse bamwe barafunzwe.

Umutungo wa Isabel Dos Santos wari umaze igihe ushingiye ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori n’amabuye y’agaciro.

Ikindi ni uko mu bucuruzi bwe, afite n’uruganda rukora byeri n’uruganda rukora sima ariko zombie ziri  guhomba cyane.

Abashinjacyaha bo muri Angola bashinja abo mu muryango wa Edouardo Dos Santos harimo n’umukobwa we Isabel Dos Santos guhombya igihugu miliyari 5$ binyuze mu bucuruzi bufifitse bwiganjemo ruswa.

- Kwmamaza -

Bavuga ko ubutegetsi bwa Edouardo Dos Santos bwamaze imyaka 30 byahombeje igihugu amafaranga menshi cyane.

Ubwo yeguraga muri 2017 Edourdo Dos Santos  yahise asimburwa n’umwe mubo bakoranye igihe kirekire Bwana Joao Lourenco.

Nyuma y’amezi make, Lourenco yahise yirukana Madamu Isabel ku buyobozi bukuru bw’ikigo cya Angola gishinzwe gucukura no kugurusha ibikomoka kuri Petelori, Sonangol.

Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, ubutegetsi bwa Lourenco bwahise bufatira imitungo ya Isabel Dos Santos.

Iyi migirire ya Guverinoma ya Lourenco yatumye hari benshi bari basanzwe ari abakeba b’umuryango wa Santos mu bucuruzi batangiye gupiganwa ngo begukane isoko wari usanganywe mu gihugu.

Madamu Isabel Santos aherutse kubwira The Bloomberg ko ubukungu bw’ikigo cye cy’ubucuruzi buri guhanantuka kubera gutakaza za miliyoni nyinshi z’amadolari.

Yagize ati: “ Ubukungu bw’ibigo byanjye by’ubucuruzi buri kugwa cyane k’uburyo igihombo nkibarira mu maliyoni y’amadolari.”

Mbere y’uko Leta ya Angola itangira gufatira imitungo ya Isabel, uyu mugore yari uwa mbere mu bagore bose b’Afurika ukize kuko yari afite umutungo ubarirwa muri miliyari 2.4$.

Uretse imari yari yarashoye iwabo, hari  indi yashoye muri Portugal.

Itangazamakuru ryashyize hanze ubucuruzi bwe bufifitse…

Ibintu byabaye bibi kuri Isabel ubwo hasohokaga inkuru icukumbuye yatangajwe n’ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru zacumbuye bihurije mu kitwa The International Consortium of Investigative Journalists ivuga iby’irigisa ry’umutungo w’igihugu ryakozwe na Isabel hamwe n’umuryango we mu gihe Angola yamaze itegekwa na Edouardo Dos Santos.

Izi nkuru zanditswe ziswe  ‘The Luanda Leaks report.’

Inyandiko z’abanyamakuru zerekanye ubujura bwakozwe na Isabel Dos Santos

Madamu Dos Santos yahakanye ibyo ashinjwa, ndetse avuga ko abamwunganira mu mategeko berekanye ko ibyo abanyamakuru bamushinje byose nta shingiro bifite.

Ibi ariko abanyamakuru bagize ririya tsinda bavuga ko ari amatakirangoyi, bakemeza ko bafite gihamya zirenze imwe z’uko uriya mugore yashoye akaboko mu kigega cya Leta.

Abategeka Angola muri iki gihe bavuga ko ubutegetsi bwababanjirije  byasahuye igihugu miliyari 24$.

Ibi kandi ngo bifite ishingiro iyo urebye imibare itangwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI, kuko yerekana ko mu myaka 30 y’ubutegetsi bw’umuryango wa Dos Santos, Leta iterekanaga neza uko amafaranga ava mu kugurisha ibikomoka kuri Petelori yakoreshejwe.

Ikindi ni uko musaza we witwa Jose Filomeno dos Santos ubu afunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta n’ibindi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Isabel we ategereje kuzitaba ubutabera igihe nikigera!

Ku rundi ruhande ariko umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Angola Bwana  Helder Pitta Groz avuga ko gukora idosiye ya Isabel Dos Santos bigoye kubera amayeri we n’umuryango we bakoreshaga mu gusahura umutungo wa Angola.

Kugaruza umutungo wa Angola…

Leta ya Angola iri gukorana n’izindi Leta ngo hagaruzwe umutungo wasahuwe n’umuryango wa Dos Santos.

Iyi mikoranire iri kubaho mu buryo bw’amategeko n’ububanyi n’amahanga.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, gishima umuhati wa Leta ya Angola muri iki gihe mu kurwanya ruswa no gushyira imikorere inoze muri gahunda za Leta.

Umurwa mukuru wa Angola witwa Luanda.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version