Umukino Wa Rayon Sports Na Police FC Wasubitswe Kubera Kwikanga Abafana

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC wahagaritswe kubera impungenge z’uko hashobora kuba ikibazo cy’umutekano, abantu bakinjira muri Stade Amahoro ari benshi kandi bitemewe muri ibi bihe bya COVID-19.

Uretse uwo mukino, uwa AS Muhanga na Sunrise FC na wo wasubitswe nyuma y’uko abakinnyi 10 n’abafasha b’abatoza babiri ba AS Muhanga basanzwemo Coronavirus.

Umwe mu bari kuri Stade Amahoro ahaberaga umukino waRayon Sports na Police FC, yabwiye Taarifa ko ubwo wajyaga gutangira, ahazwi nko mu Migina i Remera hari abantu benshi bigaragara ko ari abafana ba Rayon Sports, wabonaga bakeneye kumemya ibibera imbere muri Stade.

Ni mu gihe nk’uko bisanzwe ku mikino ya gicuti kubera ko nta bafana baba bahari, hadatumizwa abapolisi bacunga umutekano muri stade, cyangwa hakaba hari bake cyane.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko mu mukino hagati, isesengura ry’inzego z’ubuyobozi ryaje kugaragaza ko mu gihe abafana bashaka kwinjira muri stade nta wabahagarika, uretse abashinzwe umutekano ba ISCO baba bari ku muryango munini gusa.

Isesengura ryagaragaje ko batari kubasha kubakoma imbere. Haje kwemezwa ko umukino usubikwa ugeze ku munota wa 23.

Abafana bagizweho impungenge, benshi bari bafite ibibazo byinshi ku makipe bafana, nyuma y’uko Rayon Sports iheruka gusinyisha abakinnyi bashya barimo Kevin Muhire n’umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu.

Rayon Sports yaje kwemeza binyuze kuri Twitter ko “Umukino wahuzaga Rayon Sports na Police FC wasubitswe.” Nta mpamvu yatangaje.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu mukino barimo komiseri ushinzwe imari muri FERWAFA, Kankindi Lise, komiseri w’umukino Rurangirwa Aaron n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Maboko Shema Didier.

Uretse uwo mukino, uwa AS Muhanga na Sunrise FC na wo wasubitswe nyuma y’uko abakinnyi 10 n’abafasha b’abatoza babiri ba AS Muhanga basanzwemo Coronavirus.

Amabwiriza agenga isubukurwa ry’amarushanwa ateganya ko amakipe agomba kwipimisha COVID-19 mu buryo buhoraho, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version