Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukonje Buri Munsi -20C Bwakomye Imbere Ibitero By’u Burusiya Kuri Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubukonje Buri Munsi -20C Bwakomye Imbere Ibitero By’u Burusiya Kuri Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2022 11:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ingabo z’u Burusiya zabaye zigenjeje amaguru macye mu ntambara zatangije muri Ukraine nyuma y’uko urubura ruherekejwe n’ubukonje bukabije biziguye hejuru. Ubu mu bifaro byazo ziratuje zitegereje ko ikirere cyagira ibyo gihundura izo ku butaka zigakomeza akazi.

Amakuru atangwa n’iteganyagihe avuga ko mu gace u Burusiya na Ukraine biherereyemo hagiye kumara ibyumweru runaka hari ubukonje bukabije bugendanye n’urubura k’uburyo bizagora ingabo z’u Burusiya gukomeza urugamba kuri Ukraine nk’uko Putin yari yararuteguye.

Kuri Ukraine aya ashobora kuba ari amakuru meza ariko nanone buriya bukonje ntibuzabura kubuza abaturage bari guhunga kugera  neza mu bihugu bahungiramo.

Ubukonje bukabije buzakoma imbere abasirikare ariko nanone ntibusige n’abari guhunga barimo abana n’abageze mu zabukuru.

Ingabo z’u Burusiya ngo zabujijwe gukomeza urugamba kubera urubura n’ubukonje bikomeye

Hejuru y’ikibazo cy’ubukonje, amakuru atangwa na Daily Mail avuga ko ingabo z’u Burusiya zari zifite n’ikibazo cy’uko amavuta yari arimo ashira andi atarabageraho kandi bari bacyeneye no gusana zimwe mu modoka z’intambara batangiranye ku rugamba.

Hari umusirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Major( Rtd) Kevin Price wavuze ko ingabo z’Abarusiya zigiye guhura n’ihurizo rikomeye ryo kwihanganira ubukonje bukabije kuri uriya rwego.

Birashoboka ko mu mibare ya gisirikare ya Putin n’abajenerali be batigeze batekereza ko ikirere gishobora kuzabahinduka.

Ubukonje buri mu gice u Burusiya na Ukraine biherereyemo ntibwari busanzwe buba muri Werurwe, iyi ikaba ari yo mpamvu byabaye inkuru ikomeye mu itangazamakuru n’inkuru mbi ku basirikare n’abaturage bari guhunga.

Aho ikibazo gikomereye cyane ku ngabo z’u Burusiya ni uko n’ibifaro bafite byagombye kubabera ubuhungiro, iyo bitari mu kazi bishyuha cyangwa bigakonja bitewe n’uko ikirere kigashe.

Uyu mugabo upfukamye yafashwe akekwaho kuba intasi y’Abarusiya

Guhungira ubukonje  mu gifaro rero ni nko guhungira muri firigo!

Igishobora gutabara abasirikare b’u Burusiya ni uko babona amavuta ahagije kugira ngo ibifaro byabo bikomeze akazi n’aho ubundi ngo kababayeho!

Abanyamakuru bari mu kazi kabo no ku rugamba. Umwe mu basivili bahitanywe n’intambara iri muri Ukraine

Ibiri kuba ku Barusiya Bisa N’Ibyigeze Kuba Ku Ngabo Za Hitler…

Mbere y’uko intambara ya kabiri y’isi irangira u Budage butsinzwe, ubuyobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu cyategekwaga n’Abanazi na Hitler bwateguye igitero simusiga bise Operation Barbarossa.

Abahanga mu mateka bemeranya ko kiriya gitero ari cyo gitero gikomeye kurusha ibindi mu mateka iyo urebye abasirikare cyahitanye( ku mpande zose) abasivili, ibyangiritse( haba mu bikoresho bya gisirikare cyangwa umutungo w’abaturage) ndetse n’igihe gito byabayemo.

Ibifaro by’Abadage byaje guhura n’ikibazo cy’urubura binanirwa gukomeza urugamba

Intambara hagati y’Abadage n’Abasoviyete( u Burusiya bwari butaravuga nk’uko tubuzi muri iki gihe) yahitanye abantu miliyoni 26, muri bo miliyoni 8.6 bari abasirikare b’Abasoviyete.

Imijyi 1710 ya Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete yarasenywe, imidugugu 70,000 irasenywa burundu.

Ingabo z’Abadage zatangije intambara zari zimaze igihe zitegura kuri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, ziyitangiza zizeye ko zamaze gukora imibare ya gisirikare yose ishoboka kugira ngo batsinde Abasoviyete babagire ingaruzwamuheto.

Mu gihe ingabo z’Abadage zasatiraga Umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, Moscow, mu buryo butunguranye zahuye n’urubura n’ubukonje bukomeye k’uburyo byaziviriyemo gutsindwa.

Ibifaro byazo byari bitagishoboye gusubira inyuma kuko imihanda yari atakiri nyabagendwa kandi n’icyo bita umusada wa gisirikare ntiwashobokaga.

Hagati ya 1941 na 1942 u Budage bwakoze uko bushoboye ngo bwigarurire Umurwa mukuru, Moscow, ariko biranga kubera ikirere kitorohereje abasirikare babwo ndetse n’umuhati w’abasirikare b’Abasoviyete babereye Abadage ibamba.

‘Inzira ntibwira umugenzi’. Aba basirikare bahuye n’ikibazo batewe n’ikirere bibaragora
TAGGED:AbasirikareBudageBurusiyafeaturedIkirereIngaboUbukonjeUkraineUrubura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Museveni ‘Yanze’ Ko Umuhungu We Ava Mu Gisirikare
Next Article Umugore Wa Perezida W’u Burundi Yakiriye Ambasaderi W’u Butaliyani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?