Baturage, baturanyi bacu dukunda, twese twiyita Abakristu: hari Abagatolika, Abaporotesitanti, Abadiventisiti n’abandi.
Dusenga ku Cyumweru cyangwa ku yindi minsi, twitabira ibikorwa by’amadini, tukumva Ijambo ry’Imana.
Ariko dukwiye kwibaza tuti: “Ubukristu bwacu bumariye iki Umudugudu wacu n’u Rwanda?”
Ubukristu nyabwo si ukwambara umusaraba ku ijosi gusa, si ukujya mu rusengero gusa, si no kumenya amasengesho menshi gusa.
Ubukristu nyabwo ni uguhinduka umuntu mwiza ugahindura n’aho atuye.
Umukristu nyawe agaragarira mu bikorwa bye:
Arangwa n’urukundo n’ubumwe.
Arangwa n’ukuri n’ubunyangamugayo.
Yubaha amategeko y’igihugu.
Arwanya ruswa, ubujura n’akarengane.
Afasha abakene n’abababaye.
Arinda umutekano n’isuku by’aho atuye.
Yita ku muryango we no ku bana be.
Niba dusenga ariko tugakomeza kubiba amacakubiri, gusebanya, kubeshya, kwanga abaturanyi cyangwa kutita ku mibereho y’abandi, ubwo Ubukristu bwacu ntibuba butanga umusaruro ukwiriye.
Yezu Kristu yadusabye kuba “umunyu w’isi” n”urumuri rw’isi”.
Umunyu utagira uburyohe nta kamaro uba ugifite n’urumuri rugomba kumurika kugira ngo abandi babone inzira.
Umudugudu wawe uzarushaho kuba mwiza igihe buri Mukristu uwutuye yubaka amahoro mu muryango no mu baturanyi, agafasha mugenzi we igihe afite ikibazo akitabira ibikorwa by’iterambere.
Uzaba mwiza ubwo uwo Mukristu azagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’indi myitwarire yangiza urubyiruko akarangwa kandi n’indangagaciro z’ubupfura n’ubwitange.
Igihugu cyacu cy’u Rwanda gikeneye Abakristu batabaho ku Cyumweru gusa, ahubwo baba Abakristu no ku kazi, mu bucuruzi, mu muhanda, mu rugo no mu nshingano zose bafite.
Nitureke rero Ubukristu bwacu buherekeze ubuzima bwacu bwa buri munsi. Nibuve mu nsengero gusa, ahubwo bwinjire mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu Mudugudu wacu no mu gihugu cyacu.
Icyo gihe ni bwo buzahindura abantu kandi bukubaka u Rwanda rwiza, rwunze ubumwe kandi rurangwa n’urukundo.
Imana ihe umugisha wawe n’u Rwanda rwose
Murakoze.
Icyitonderwa: Iyi nyandiko ni iya Buteera John. Uretse ubugorozi mu myandikire Taarifa yakoze, ibindi byose ni ibitekerezo bye.

Umusomyi wese yemerewe kugira icyo abivugaho mu bwubahane kandi ntawe uhejwe kutwoherereza inyandiko yifuza ko twatambutsa.

